Byiringiro Lague mbere yo gukora ubukwe yabanje kudubikwa mu mazi y’umubatizo

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague mbere yo gukora ubukwe na Uwase Kelia yabatijwe mu idini bazasezeraniramo.

Byiringiro yabatijwe mu mazi menshi

Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2021, kibera Nyarutarama.

Lague yabatirijwe mu idini rya Philadelphia  Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club Nyarutarama.

Bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri abiri ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW