CSP Kayumba  wayoboye Gereza ya Mageragere yasabiwe gufungwa imyaka 5

CSP Kayumba Innocent wayoboye Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere n’abandi bantu bareganwa Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cyo gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2Frw.

CSP Kayumba Innocent yatawe muri yombi ayobora Gereza ya Nyarugenge (Archives)

Ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Amani Olivier atahabwa ibihano n’Urukiko kuko yafashije ubushinjacyaha kumenya amakuru menshi ku baregwa.

Ibi bihano Ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, kuko abaregwa bose bari bararangije kwiregura ku byaha bakurikiranyweho mu iburanisha ryabaye ku wa 29 Ukwakira, 2021.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Abashinjacyaha babiri, bwahawe ijambo, ngo busabire ibihano abo bwaregeye Urukiko. Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko busabira ibihano bimwe ababuranyi bose kuko ari abafatanyacya ku gikorwa cy’ubujura cyakorewe umufungwa Kassem Ayman Mohamed.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo SP Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephraim bubafata nk’ibyitso mu gikorwa cyakozwe cy’ubujura, ariko umugambi wakozwe bari bawuhuriyeho.

Gusaba ibihano byehereye kuri CSP Kayumba Innocet wayoboye Gereza ya Nyarugenge icyo gihe, Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko nirwiherera mu guca urubanza rwazamuhanya ibyaha byose, birimo icyaha cy’Ubujura, icyaha cyo Kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo Kwiyitirira umwirondoro utari uwe akazahabwa igihano cy’imyaka itanu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 2Frw.

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko ibihano busabiye CSP Kayumba Innocent ari na byo busabira SP Eric Ntakirutimana ndetse na Mutamaniwa Ephraim.

Umucamanza yahise aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bihano bamaze gusabirwa .

Mutamaniwa Epharim usanzwe wunganirwa na Me Idahemuka Tharcisse kuva atabwa muri yombi muri Gashyantare, 2021 yahise abwira Urukiko ko kuva yatangira kubazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yewe no mu Rukiko ubwo yatangiraga kuburana mu mizi atigeze yemera ibyaha byose ubushinjcyaha bukekaho ko kandi n’ubu ari wo murongo agihagazeho.

- Advertisement -

Mutamaniwa Ephraim yabwiye Urukiko ko ibyamubayeho byose bituruka ku kagambane yakorewe na CSP James Mugisha Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi muri RCS.

Mutamaniwa Ephraim yabwiye urukiko ko kuva yahabwa inshingano zo gukurira iperereza muri Gereza ya Nyarugenge atigeze acana uwaka na CSP James Mugisha ku buryo no kuzanwa gukorera kuri Gereza ya Nyarugenge yahaje ari nk’igihano ahawe na we kuko atarajya gukorera muri Gereza ya Nyarugenge  yakoreraga muri Gerza ya Muhanga, kandi ko yahitwaye neza.

Mutamanaiwa Ephaim yavuze ko asaba Urukiko kumurekura agizwe umwere nta yandi mananiza, kuko nta cyaha ngo yakoze.

SP Eric Ntakirutimana wunganirwa na Me Gasominari Jean Baptiste yabwiye Urukiko ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha byose bidakwiye guhabwa ishingiro kuko ibyo buvuga butabitangira ibimenyetso.

Yavuze ko iyo Ubushinjacyaha buvuga bwivuguruza.

Ati “Ndasaba ko Urukiko rwakwemeza ko ndi umwere nkahita ndekurwa, nkasanga umuryango wange kuko uwavuze ko yibye Kassem Ayman Mohamed yabyemereye Urukiko muri Kamena, 2021 ubwo yazaga gusobanurira Urukiko uko yakoze ibyo bikorwa byose.”

SP Eric Ntakirutimana yavuze ko atajya gukora ibihano by’ibyaha byakozwe na Twizere Amani Olivier.

CSP Kayumba Innocent wunganirwa na Me Ngirinshuti Jean Bosco avuga ku bihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha Urukiko rwazamugira umwere ku byaha akekwaho kuko ngo ibyo Amani yamushinje byose ari ibihimbano.

Yabwiye Urukiko ko Twizere Amani Olivier ari umucurabwenge w’ubujura bwakorewe Ayman Kassem Mohamed, ko ari we ukwiye kubibazwa kuko yakoresheje ikoranabuhanga.

CSP Kayumba Innocent yabwiye Urukiko ko yatunguwe no kumva Ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Olivier Amani yagirwa umwere ku byaha yemereye Urukiko ko ari we yabikoze.

Yavuze ko atari umuntu wakagombye kuba afungiye ibisuguti na telephone.

Ati “Akazi kose nakoze usibye no mu magereza no mu gisirikare nabaga nshinzwe gukumira ibyaha bikorwa nk’ibi, ntabwo nari gusubira inyuma ngo mbe ari jye ubikora kandi nshinzwe kubikumira.”

Yakomeje agira ati “Ndasaba ko mu gihe muzaba mwiherereye mwazangira umwere kuri ibi byaha byose, kuko nta naho nigeze mbyemera no mu miburanire yange. Nimundekura Nyakubahwa Perezida muzaba mumpaye ubutabera.”

Urukiko rwapfundikiye iburanisha ruvuga ko urubaza rwari rumaze amezi icyenda ruburanishwa rupfundikiwe.

Umucamanza avuga ko mbere y’uko urubanza rusomwa Urukiko rugiye kwikorera iperereza ryarwo ryigenga ku byavuzwe byose.

Urubanza ruzakomeza ku wa 19 Ugushyingo, 2021 mbere y’uko hasomwa icyemezo cy’urukiko.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW