Dr. Ngirente yasabye amahanga gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe aho kugica ku ruhande

Ku mugoroba wo ku wa kabiri nibwo abahagarariye ibihugu mu nama ya Cop26 bagejeje ijambo ku bayitabiriye muri rusange  mu izina rya Perezida wa Repubilika Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yavuze ko isi ikwiriye kongera umuvuduko mu ishyira mu bikorwa iby’amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera urusobe rw’ibinyambuzima no guhangana n’imihindagurike y’ikirere, ashimangira umuhate w’u Rwanda muri urwo rugendo.

Dr Ngirente Edouard Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ubwo yagezaga ijambo ku bari mu nama y’i Glasgow ku wa Kabiri nimugoroba

Dr. Edouard Ngirente yavuze ko mu Rwanda ari abahamya b’ukuri b’ingaruka z’imihindagurike y’ibihe, imyuzure, amapfa, inkangu, n’imitingito byangije ibikorwa by’abaturage ndetse binabatwara ubuzima, niyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku gipimo cya 38% mu myaka 10 iri imbere ndetse bikazanagera ku gipimo cya Zero  mu mwaka wa 2050.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ati “Turimo guca iruhande inshingano dufite ku baturage bacu ndetse n’umubumbe wacu niba tudakemuye vuba na bwangu ikibazo cy’imihindagurike y’ibihe, kugabanya ubushyuhe bw’Isi ku gipimo cya degere Celsius 1,5  ndetse no kugabanya 45% iby’ibyuka bihumanya ikirere birakenewe cyane kandi bigomba gukorwa vuba na bwangu.

Dr. Eduard Ngirente yongeye kandi guhamagarira ibihugu bitaremeza burundu amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali (Kigali Amandement to the Montreal Protocol)  kwihutira kubikora mu nyungu z’abatuye isi bose.

Ati “Reka nkoreshe uyu mwanya nshimire buri igihugu cyemeje ayamasezerano ya Montreal yavuguruwe i Kigali kandi mpamagarire abasigaye bose kubikora, aya masezerano yatuma ubushyuhe bugabanukaho degere Celsius 0,4 % mu mpera z’ikinyejana, igihe kirageze ngo tubyaze umusaruro amasezerano ya Paris.”

Abafashe ijambo bose muri iyi nama ya COP26 bagaragaje ko ibikwiye gukorwa byose bikwiriye gukorwa vuba na bwangu kugira ngo batabare uyu mubumbe wugarijwe n’iyangirika rw’urusobe rw’ibinyabuzima kubera imihindagurikire y’ibihe ahanini iterwa n’ibyuka bihumanya ikirere.

Inama ya UN yiga mu mihindagurikire y’ibihe (COP 26 UN Climate Change Conference), yatangiye ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira, izasozwa tariki 12 Ugushyingo, 2021  mu Mujyi wa Glasgow, muri Ecosse, yateguwe ku bufatanye n’Ubutaliyani.

Yabanjirijwe n’inama y’Abakuru b’Ibihugu bikize ku Isi, G 20 yo yabereye mu Butaliyani.

Ahanini ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere bisaba ibikize gutanga miliyari 100 $ byiyemeje kujya bitanga buri mwaka kuva muri 2020-2025 kugira ngo afashe guhangana n’ibibazo bikomeza kongera imihindagurikire y’ikirere ku Isi.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW