EPISODE 23: Liliane agaragaje kwicuza gukundana n’umugabo ufite umugore…Superstar we biramukomeranye

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Jovin yari yumvise ibyo bavuganaga kuko bavugaga begereye urugi kandi hariho rido gusa urugi rufunguye. Umujinya yinjiranye wahise utuma afata mushiki we mu ijosi nuko Liliane avuza induru, Superstar aho ari aza yiruka cyane aje gutabara. Yahise aturuka Jovin inyuma nuko amufata amaboko, akajya avuga ati,

“Nyabuneka have sigaho Jovin, sigaho rwose utica mushiki wawe.”

Jovin- “Gad ndumva namumira bunguri ni ukuri, ariko uyu mwana aramburana iki ku buryo ajya kwandavura agata ikuzo mu bantu batamutegurira ahazaza?”

Jovin yahise arekura mushiki we ahita yicara ku gatebe kari aho areba hasi yifata ku mutwe inkokora azishyira ku mavi atangira kwimyoza bya buri kanya. Hashize akanya nta we uvuga muri iyo nzu, nuko Jovin ahita avuga ati,

“Ariko Liliane mwana wa Mama, ko uzi ko nkukunda kandi nkwifuriza ibyiza, ushaka kwangiza ubuzima bwawe utaranatangira kaminuza koko? Ndagira ngo numve ijambo rikuri ku mutima mpite ndyama.”

Liliane amarira yari yamurenze, yumvaga ibimwaro byaruse umwanda, akumva isoni no kwicuza byabaye intero y’ibitekerezo bye. Hashize akanya nuko ahita apfukama imbere ya Jovin aravuga ati,

“Ese muvandi mvuge koko ko haricyo nakuburanye? Naba mbeshye kandi naba mbaye indashima. None se mvuge ko mbikorera ingeso? Oya naba mbeshye kuko nabaye umunyantege nkeya singire gutekereza kure ahubwo ngashaka gusoma ku buki abandi bantanzeho. Ndakwinginze mbabarira kandi mpa umwanya wo guhinduka no kukwereka ubupfura bwanjye guhera uyu munsi.”

- Advertisement -

Amarira yakomeje kumusumbiriza ahindukirira ku mavi areba Superstar, ahuza ibiganza bye abishyira ku gituza arangije arongera aravuga ati,

“Gad, kuki nakomeje kutarinda ishusho yanjye koko nakweretse nkikubona bwa mbere? Kuki se nakubeshye nkashaka ko umfata uko ntari? Ndakwinginze umbabarire ko ndi gito kandi narenze ku isezerano twahanye ryo kutazongera kubeshyana. Ubu mfite ibimwaro byo kuba ndi imbere yanyu. Simbasabye imbabazi kuko bitagaragaza ko nahindutse, ahubwo mbasabye umwanya ngo mbereke Liliane utakiyoborwa n’ibigare.”

Jovin byaramurenze amarira anamubunga mu maso nuko abaza mushiki we agira ati,

“Lili mbabarira umbwire nk’imbarutso yatumye ujya kwemera kubeshywa n’umugabo ukubyaye?”

Liliane -“Jovin, gushyuha ku bwo kurangiza amashuri, kugira ikigare cy’abana turangirije rimwe bambwira ubuzima buri mu guteretwa n’umugabo mukuru ufite ifaranga, gukomeza kubyumva mu matwi yanjye, byatumye nanjye mvuga nti,

“Ese uwagerageza?”

Mu kuri nubwo narinkiri gukinisha kurya, gusa narintarahaga nubwo ariho byashyaga bishyira. Ndashima Imana ko ngaruwe ntarakurwaho urukundo rw’Imana, muri make nari ntaramburwa ishema ryanjye nk’umwali wuje umuco. Mumbabarire kandi mwakire ubusabe bwanjye.”

Jovin -“Icyo nzicyo ni kimwe! Nuko iyo nkubonye mbona Mama, kandi nkakubonamo umurava yagiraga ndetse n’ubushishozi yahoranye. Nkubonamo imbere heza kandi ndagukunda mwana wa mama.”

Jovin yahise aza ahagurutsa mushiki we nuko aramuhobera arangije ahita ajya mu cyumba. Ubwo Superstar yari ahagaze aho yitegereza urukundo ruri mu bavandimwe gusa yibaza impamvu Jovin yari avuze ko Liliane amubera nka nyina, akeka ko nabo bashobora kuba bafite umubyeyi umwe. Ubwo Liliane yagiye gushingura ibirenge ahita ababara mu mavi yenda kugwa kuko yari apfukamye igihe kirekire. Superstar yahise amuramira amufatisha ukuboko kw’iburyo mu nda nuko amwegura gake gake amubwira ati,

“Shinga neza kandi komera, ntudandabirane cyangwa ngo ugwe kuko ndahari. Ubwa mbere natunguwe, gusa nizeye ko ufite impamvu kandi ni ukuri, nkwizeyeho ubwiza butabonwa na bose uko babyifuje. Irinde ku bwawe ndetse no ku bw’abagukunda.”

Liliane- “Superstar mfite ubwoba bwo kugambanira amarangamutima yanjye. Ese ndeke kuvuga ko nanjye nagezeho nkakubonamo zahabu y’agaciro nagahawe n’Imana! Sinkusabye ngo……. Nako…”

Superstar yahise amuhobera ahita amubwira ati,

“Wikwigora uvuga ibyambabaza, gusa niba nawe unkunda byangira umunyambaraga kandi nkakomeza kugira ishingiro ryo kurwana. Ese nkomeze ndwane mfite ishingiro?”

Liliane -“Yego. Nanjye uri impamvu n’urugero rwiza rugiye gutuma nongera kubona. Ndagukunda nanjye gusa kuri iyi nshuro nyizera sinishushanya”

Superstar yahise yumva bisa nko kumutura ikibuye yari yikoreye, yumva ibyishimo biramusaze ahita ahobera Liliane akanya biratinda nuko Liliane ahita amwongorera ati,

“Reka rero nkutekere utagwa isari naho musaza wanjye we buriya ntasamura byarangiye”.

Superstar yagiye kwicara ku buriri nuko akiri aho abona Gasana aramuhamagaye amubwira ko ku munsi ukurikiraho bakwiye kuzahura kuko yari yageze mu Rwanda.  Nawe yahise aha gahunda wa mugabo nuko aricara atekereza ukuntu umunsi ukurikiyeho wari kuzagenda. Muri we ntabwo yarari gushobora kwikurura ngo yisobanukirwe mu minsi igeze ku icyenda yari amaze i Kigali.

“Burya koko umunsi ni mumunini, ese imbaraga nkoresheje no kudacika intege, bimbereye ubuzima, byagenda bite? Ese sinaba uw’umumaro ku bantu ndetse no ku muryango wanjye? Ndabona itsinzi mu maso yanjye gusa ntibivuze ko buri kimwe kizagenda nk’uko ngishatse ijana ku ijana. Nshobora kuzahura na byinshi bintungura ariko hamwe no kugira gahunda no kwizera Rurema, nziko Uwiteka azareba ubushobozi bwanjye akabuvunjamo igituma mwenyura. Mu gihe gito mfite Company, mu gihe gito mfite gahunda ziri kujya mu bikorwa, mu gihe gito mfite inshuti, mu gihe gito mfite umukunzi. Mana mpa ubwenge ndetse no guhumuka ku buryo mbasha kurinda neza ibi wampaye, hezagira indunduro ya gahunda yanzanye. Amen, ijambo rivuga gushimangira ikintu ko kiba ndivuze imbere yawe”

Ibyo yabitekerezaga aryamye agaramye yitegereza igisenge cy’inzu.

Ntibyatinze bwarakeye, Superstar aba yishe umunsi asigarana indi 20. Yahise ajya kwa Mugenzi nuko amasaha yegeye imbere aba agiye guhura na ba bagabo. Mbere y’uko asinzira yari yabanje areba kugira ngo imodoka ya Nissan yuzure byasaba ibihe bikoresho kandi byagura angahe? Yari yagiye muri ya garaje ya wa mugabo areba ibikoresho by’ingenzi bikenewe kugira ngo imodoka ibone ubuzima. Yari yarebye byose akora n’igiteranyo cy’amafaranga akenewe kugira ngo hatumizwe ibikoresho bikenewe ku buryo yageze imbere ya ba bagabo afite icyo kubabwira.

Bicaye bari kuganira no kwibwirana  nuko wa mugabo wamuhaye ikiraka aravuga ati,

“Nyamara rimwe hari igihe mbona ibi bintu turimo ari ukurota wa musore we, nkabona ibi bintu ntibizaba”

Superstar “Kubera iki?”

Uwo mugabo -“Aya mafaranga ni inyungu nyinshi cyane, muri make sinzi”

Superstar “Burya amafaranga utariyumvisha ko uyafite mu bitekerezo, nta nubwo wigera uyabona kuri konti yawe. Buriya ibitekerezo byacu nta garuriro bigira, keretse izo twebwe ubwacu turyishyiriyeho nk’uko uri kuvuga ko ubona ari indoto turimo. Byaba ubukene bukabije cg ubukire bwumurengera, byose ni ibibyarwa n’ibitekerezo. Rero tekereza mu buryo bunogeye kandi wizere icyo utararebesha amaso yawe y’umubiri,

Ahubwo Nyakubahwa, uyu mugabo Gasana azatuzanira izi nsimburangingo namuhaye kuri aka gapapuro, tuzamwishyura Milioni n’ibihumbi 800 yabyo. Noneho…”

Atarasoza kuvuga yahise ahamagarwa na Mugenzi nuko abasaba ko bamwihanganira akitaba. Yashyize ku gutwi nuko Mugenzi amusaba ko yajya ku ruhande bakavugana niba ari mu bantu. Yahise yegera hirya nuko Mugenzi aramubwira ati,

“Umva chef we, kuva wava hano hahise haza abapolici babiri banze kugenda utabonetse, rero gira bwangu uzeee…”

Superstar – “Ye? Habaye iki se kandi?”

Mugenzi -“Nakabajije wowe ahubwo nti, “Ni biki wakoze??”

Terelphone yahise yikupa nuko ashyuha mu mutwe ahita agaruka hamwe yasize ba bagabo nabo asanga amacupa n’ibirahuri biramuhamagara nuko Superstar akeka ko yagambaniwe n’abo bagabo.

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 24

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW