EPISODE 27: Superstar asubira kwa Mugenzi gusaba akazi atirengagije amakimbirane bafitanye

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Ubwo Superstar yumvise atari kubisobanukirwa neza ahita abwira Jules ati,

“None se Muvandi, bivuze ko byarangiye wahise uhereza Mugenzi izo nsimburangingo z’imodoka? Ndumva nsubiye hasi neza neza.”

Jules “Hm ariko se nyakubahwa, kuki ubabaye kandi bigenze bite? Humura rwose wigira ikibazo kuko uwo mugabo nubwo yampamagaye sinazimuhaye.”

Superstar yahise yumva ibyishimo bimurenze agirango ahari ibyo ari kumva sibyo nuko ahita abaza Jules ati,

“Jules none se ubundi byagenze bite ko numva narinkutse umutima?”

Jules -“Ubundi ukuntu byagenze rero, uwo muntu yarampamagaye ndebye mbona ntabwo ari muri za numero wampaye nuko ambaza ibijyanye n’insimburangingo za Nissan ariko bihura nuko nari namaze kuzitanga, gusa nahise ntekereza ukuntu umuntu ntazi abonye numero yanjye kandi nta n’iminsi ibiri irashira ntangiye iyi business, kandi nta muntu nigeze mpa numero yanjye, mpita nkeka ko ari ba bantu wambwiye bahinduye numero nuko mpita mubwira ko yaza kuza uyu munsi nkavugana nawe uburyo yazibona mu gihe gito.”

Superstar “None yagusubije ngo iki?”

- Advertisement -

Jules -“Kuko nahise mubwira ko abimbwiye atinze nazitanze, twemeranyijwe ko aza kundeba uyu munsi saa tanu kandi akwiye kubahiriza igihe.”

Superstar -“Imana ishimwe. Rero ndumva gahunda zikwiye gukomeza nkuko ziri nta gihindutse.”

Jules- “Wigira ikibazo rwose muvandi, kugufasha sinabikererwa kuko nawe wampaye inama isumba izindi nakiriye mu buzima”

Superstar -“Oya se winshimira. Ahubwo ndahamya ko uwo waguhamagaye atari buze, hakaza mugenzi we cyangwa bakaza ari babiri kuko uwo Mugenzi, we afite ibintu by’imurikagurisha ahugiyemo ndakeka ko atabona umwanya! Reka tubikore.”

Jules -“Reka tubikore”

Tugaruke ku rundi ruhande, Gasana ari kuganira na Myasiro kuri telephone:

Myasiro -“Ngo Mugenzi ntaboneka Gasana we! Ubwo ndakeka natwe twakwigira kureba uwo mugabo”

Gasana -“Ariko se ntidukwiye kwitonda ra?”

Myasiro -“Oya buriya biriya birahagije, kuko ntabwo turi gukurikiza gahunda za kariya gahungu kuva tutarahamagaye ya manumero yandi. Ariko uri umunyabwenge rwose kuba waratekereje ko Mugenzi yahamagara imwe muri za numero. Ahubwo se kuki buriya wavuze ngo duhamagare iya nyuma?”

Gasana -“Buriya numero ya nyuma nuko nawe yayihaga amahirwe ya nyuma, mbese yumvaga nta gisubizo cyayivaho cy’ikibazo cye. Ntabwo rero yari gukeka ko twayihamagara dutarutse eshatu zose”

Myasiro -“Rero urumva ko niba ari n’imitwe yashakaga kudukina yari kuyidukina iyo twitabaza ziriya numero zibanza. Rero witegure saa tanu tube twashyitse mu biryogo.”

Gasana- “Nanjye reka mbanze ngire utwo ntunganya kuri supermarket gahunda ni ntugasaze.”

Ubwo Superstar we yamaze kuvugana na Jules ahita asubira mu rugo kuko umukunzi we yari amuhamagaye nuko mu minota mike aba arahageze. Liliane akimubona yahise amuhobera nuko Jovin yumva arumiwe kuko yari atarajya ku kazi. Bahise binjira mu nzu nuko Jovin arababwira:

Jovin “Hmm ndabona bitazoroha ndakurahiye”

Ubwo superstar na Liliane bahise barebana baraseka, nuko Jovin we ahita yigira ku kazi kuko yabonaga agiye gukererwa. Liliane yasigaye aganira na Superstar,

Liliane -“Nonevse Cheri, ibintu bigeze hehe? Ese waba wabonye uburyo bwiza bwo kubigarura ku murongo?”

Superstar -“Banza unsome niho mbikubwira!”

Liliane -“Ndabyanze Ruku, nubundi ndabyumva ubwo bimeze neza ubwo uri kwigira gutyo.”

Superstar yahise amufata ukuboko aramwegera arangije amusaba kubimwongorera nuko Liliane nawe abyemera atazuyaje, nuko Superstar ahita amwongorera amubwira ati,

“Umunyarwanda yavuze ko burya umugore mwiza adakwiye kurara umugabo kandi nta nubwo akwiye kurara isumba noneho kandi ngo n’umukobwa ntakwiye kwiheba ngo ntazakobwa ijana…..sasa rero njyewe mukundwa….”

Liliane yahise amusunikira ku ruhande nuko aramusubiza ati,

“Hahah! Noneho ubwo ushatse kuvuga ko nkwiye isumba muri kano kanya? Mbwira di vana amareshyamugeni aho ngaho.”

Superstar -“Ubwo wizera ko uri umugore wanjye, gusa ikibazo nturageza imyaka yo gushaka iteganywa n’itegeko rya Leta y’u Rwanda, gusa njyewe ndengejeho ibiri yose… ariko ntacyo wansoma gikundiro,…”

Liliane yahise yegera umukunzi we amusoma atamusondetse nuko Superstar yumva agize utubaraga ahita abwira Liliane ati,

“Cherie ndakeka ko unzi, kuko ndi isanganya ya ruhindazanya amacumu, umwe wahamirije ku gicumbi igikuba kigacika…Bikarangira bamwise ruhindisha abanyigimba…ndi ikinani mu myambi”

Liliane -“Wari warashwe myinshi ndetse inagukubita ahababaza, icyo ntazi nuko hari mu cyico, ese wayikuyemo gute?”

Superstar yahise amuganirira byose ukuntu byagenze kuva umunsi washize kugeza kuri iryo segonda nuko Liliane yumva ibyishimo biramurenze ahita abwira Superstar ati,

“Noneho reka njye ku mavi nkomeze gusenga, kuko Imana iri mu ruhande rwacu”

Superstar -“Umubisha yava he? Ahubwo se mukundwa nta yandi makuru ufite kuri Mugenzi? Nshaka gusubirayo kumusaba ka kazi nahoranye kandi amaherezo nuko nzongera nkegukana isoko ryo kumwamamariza ibicuruzwa, kandi intego nukubikorera benshi mu bacuruzi bakorera hafi ye?”

Liliane “Ese Cheri ko mba numva ufite inzozi z’igihe kirekire kanzi usigaranye iminsi mike? Njyewe bintera ubwoba pe si ukukubeshya. Ubu se birakunda ko uriya mugabo yongera kukwizera koko kandi nzi ko yanga kwisubiraho kubi.”

Superstar “Niyo mpamvu ngiye kumwiga noneho ndasubirayo muzi neza. Kandi kuri page ya 51 ya cya gitabo wampaye nk’impano, havuga ko tudatangirira ku bidukikije cyangwa ibiri hafi yacu, ahubwo dutangirira kuritwe ubwacu harakomeza hati “Ntidutangira ku byo abandi bahisemo gukora ahubwo dutangira ku byo twe twahisemo gukora. Icya mbere ni ugutekereza, tukaba nk’abana bato ntitugire icyo dutinya cyangwa tugirira ubwoba ko kizadushyira hasi….

Cherie, mu kuri ibitekerezo nabyo ni ibintu nubwo abantu batabyitaho. Ndetse ni ibintu bikomeye cyane ku buryo iyo ibyo bintu bishyizwe hamwe no kugira intego ndetse no kutava ku izima utitiriza noneho hakivangamo n’ubushake bugurumana imbere mu muntu, byanze bikunze bikugeza ku kwisanzura mu by’ubukungu. Rero nanjye ubushake mfite bwo gukorana ubufatanye na Mugenzi buri gutuma ntasinzira. Umuherwe w’umunyamerika Barnes akiri umukene yagize inzozi zo kuzakorana amasezerano y’ubucuruzi n’uwari umuhwerwe witwa Eddison.

Barnes yateze gariyamoshi agenda ibirometero byinshi ajya kureba Eddison, gusa aremera asaba kuba umukoroyi mu biro bya Eddison. Ako kazi yagakoze imyaka itanu ategereje aho azamenera ngo ageree ku ntego ye. Byaratinze nuko uruganda rwa Eddison rukora imachini nshya gusa ntiyagurwa na gato ku isoko. Barnes yahise asaba gufatira ku byo abandi babonye ko ari umwanda, gusa imyaka mike nuko America yose yakoreshaga iyo machine, aribwo hadutse nimvugo igira iti “byakozwe na Eddison bicuruzwa na Barnes” none se Lili ni iki cyatumye Barnes amara icyo gihe cyose?”

Liliane -“Ibitekerezo bivanze n’intego bigakomezwa no kutava ku izima ndetse n’ubushake bwagurumanaga mu mutima wa Mr Barnes”

Superstar -“Rero nanjye ngiye gukomeza ubufatanye na Mugenzi, niyanga ndamusaba kuba utunda ibyaguzwe, niyanga ndamusaba kuba indorerezi izajya ihirirwa, niyanga nzajya mpahora mbirebere kure.”

Ubwo Superstar yarabanje arategereza afata ibyo kurya bya mu gitondo gusa yibukaga ko asigaranye iminsi 20 n’amajoro 20, agatekereza ukuntu gahunda ze atazi ngo zizakundira iki gihe, ibye arushaho kubiragiza Nyagasani. Ntibyatinze kuko yahise ajya kureba Mugenzi aho ari mu kazi, nuko ahita akurura Mugenzi amujyana ku ruhande ahita avuga:

“Mukarulinda Annonciata, Irihose Litah, Roger na Kenia abo ni abagize umuryango wawe”

Mugenzi n’umujinya mwinshi yahise asubiza Superstar ati,

“Ye?? Urashaka iki ku muryango wanjye wa muswa we! Ariko ubundi uranshakaho iki musore?”

Superstar -“Ahubwo se wowe uranshakaho iki nyakubahwa Mugenzi Martin?”

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 28

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW