Gatsibo: Abagabo babiri barakekwaho kwiba imiti y’amatungo ifite agaciro ka miliyoni 1.5frw

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abagabo babiri bakekwaho kwiba imiti y’amatungo yo mu bwoko butandukanye bugera ku 100 ifite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni n’ibihumbi magana atanu.

Ibiro by’Akarere ka Gatsibo

Ibi byabaye ku wa 15 Ugushyingo, 2021 ubwo abarimo Dushimimana Emmanuel w’imayaka 27 na Habiyaremye Elia w’imyaka 22 batabwaga  muri yombi bakekwaho kuba mu ijoro rya tariki ya 14 Ugushyingo, 2021 baribye imiti y’amatungo yo mu bwoko butandukanye.

Dushimimana yafatiwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Kanyangese, Umudugudu wa Rwagitima, Habiyaremye we yafatiwe mu Karere ka Nyagatare acuruza iyo miti mu nzira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko amakuru ya buriya bujura yatanzwe na nyiri iduka, Ugirinshuti Clarisse w’imyaka 39, hatangira gushakishwa abamwibye.

Yagize ati ”Tariki ya 15 Ugushyingo, 2021 mu gitondo Ugirinshuti yaje ku kazi asanga inzugi z’iduka zapfuye, Dushimimana yari asanzwe ari umuzamu kuri iryo duka yari yagiye. Yahise atanga amakuru hafatwa Dushimimana, uwo munsi Polisi yaje kubona amakuru ko mu Karere ka Nyagatare hafatiwe uwitwa Habiyaremye Elia arimo kugenda mu nzira acuruza imiti.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Habiyaremye amaze gufatwa yavugishije ukuri ko imiti bayibye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama, mu kagari ka  Kanyangese, Umudugudu wa  Rwagitima.

Yanavuze ko ubwo bujura yabufatanyije na Dushimimana Emmanuel wari umuzamu w’iduka rya Ugirinshuti Clarisse.

Abapolisi bagiye kwa Habiyaremye basanga afite amoko atandukanye y’imiti y’amatungo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ati ”Duhora dukangurira abantu kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kugira ngo byorohe mu kugenza ibyaha. Turashimira uriya muturage wari wibwe kuba yaratangiye amakuru ku gihe bigatuma bariya bantu bafatwa.”

- Advertisement -

Dushimimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, ni mu gihe Habiyaremye we yasuzumwe bikagaragara ko yanduye icyorezo cya COVID-19 ubu arimo kwitabwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano uri ibyo bihano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW