Ibitaro bya Nyabikenke byahawe abakozi 8 barimo n’Umuyobozi Mukuru wabyo

webmaster webmaster

Muhanga: Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho Umuyobozi Mukuru w’ Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke, yohereza n’abakozi 7 bagiye gutangira akazi.

Ibitaro bya Nyabikenke Perezida Paul Kagame yabyemereye abaturage bo muri kariya gace bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza i Kabgayi (Archives)

Hashize iminsi itari mikeya, abatuye mu Murenge wa Kiyumba, Rongi, Kabacuzi bategereje ko imirimo yo kubaka Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke  isoza, kugira ngo serivisi zihabwa  abarwayi zitangire.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke, Dr Nkikabahizi Fulgence yabwiye UMUSEKE ko Minisiteri y’Ubuzima imaze kohereza abo bakozi barimo Abaforomo 5 n’abandi bashinzwe serivisi zitandukanye.

Dr. Nkikabahizi avuga ko bategereje abandi bakozi MINISANTE izohereza bazunganira abamaze kuhagera.

Yagize ati: ”Usibye jye n’abaforomo 5 bamaze kuhagera, hari abashinzwe isuku n’isukura ndetse n’abashinzwe gushyiramo ibikoresho.”

Uyu Muyobozi yavuze ko hari ibyo Minisiteri y’Ubuzima irimo kunoza bijyanye n’abaturage bazakira, ariko akavuga ko batekereza ko  benshi mu bo bazakira harimo abatuye mu Majyaruguru y’Akarere ka Muhanga, hiyongereyeho abatuye mu Mirenge y’Akarere ka Kamonyi, Gakenke na Ngororero ihana imbibi na Muhanga.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sostène avuga ko aho imirimo yo kubaka Ibitaro igeze hashimishije, kuvura abarwayi ari byo byari bisigaye.

Ati: ”Nkurikije ibiganiro tumaze gukora serivisi zihabwa abaturage ziratangira mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza, 2021.”

Dr Nkikabahizi Fulgence wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke, afite uburambe  bw’imyaka 10 ku buyobozi bw’Ibitaro bitandukanye n’imyaka 13 mu kazi  ko kuvura.

- Advertisement -

Yakoze mu Bitaro bya Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, no mu Bitaro bya Kinihira byo mu Karere ka Rulindo ari na byo yaje aturukamo.

Ku ikubitiro Ibitaro bizatanga serivisi zo kuvura abana, indwara z’umubiri, gusuzuma no kubyaza ababyeyi batwite, kubaga n’izindi zerivisi zitangwa n’ibitaro by’Akarere.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke Dr Nkikabahizi Fulgence

MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga.