Iburengerazuba: Abatorewe kuyobora Uturere basabwe kutazatererana abaturage

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushingo 2021, hirya no hino mu gihugu hatowe abayobozi b’Inama Nyanama n’abayobozi b’Uturere hamwe n’ababungirije, mu Ntara y’Iburangerazuba benshi mu batorewe kuyobora Uturere ni bashya.

Guverineri w’Intaray’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yasabye abatowe gukorera abaturage kuruta inyungu zabo

Mu Ntara y’Iburengerazuba ku mwanya w’abayobozi b’Uturere habonetsemo amaraso mashya,hari abari bongeye kwiyamamaza ntibagira amahirwe yo gutorwa barimo Ayinkamiye Emerance wo mu Karere ka Rutsiro wari wiyamamaje kuza muri Njyanama y’Akarere ariko ntiyabona amajwi ahagije.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yasabye abatowe kutazatererana ababagiriye icyizere,Yabijeje ubufatanye no kubashyigikira mu nshingano zabo,asaba ko imyaka 5 bahawe yagaragaramo impinduka nziza ku baturage.

Komite Nyobozi y’Akarere ka Rubavu

-Mayor: Kambogo Ildephonse
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yongeye kuba : Nzabonimpa Deo
-Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage  yakomeje kuba: Ishimwe Pacifique

BIRO Y’INAMA NJYANAMA

Perezida: Habimana Kabano Ignace
Visi Perezida: Mbarushimana Sefu
Umunyamabanga: Maniriho Chantal

                                              Komite Nyobozi na Njyanama y’Akarere ka Rubavu

Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke

-Mukamasabo Appolonie niwe wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyamasheke
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu: Muhaweyezu Joseph
-Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage: Mukankusi Athanasie

- Advertisement -

BIRO Y’INAMA NJYANAMA

Perezida: Hategekimana Jules Cesar
Visi Perezida: Iyamuremye Yassin
Umunyamabanga: Uzarama Fausta

                               Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke yatowe uyu munsi

Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero

-Mayor yabaye Nkusi Christophe akaba ari mushya ku buyobozi bw’Akarere ka Ngororero
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu: Uwihoreye Patrick (yari asanzwe kuri uyu mwanya).
-Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage: Mukunduhirwe Benjamine (na we yari asanzwe kuri uyu mwanya).

BIRO Y’INAMA NJYANAMA

Perezida:Nyiramasengesho Jeannette
Visi Perezida:Sebazungu Modeste
Umunyamabanga: Ayinkamiye Marie Louise

                         Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero yatowe uyu munsi

Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro

-Mayor: Murekatete Triphose yasimbuye Ayinkamiye Emerance
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu: Havugimana Etienne
-Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage: Musabyemariya Marie Chantal wari usanzwe kuri uwo mwanya

BIRO Y’INAMA NJYANAMA
-Perezida: Nyirahakamineza Marie Chantal
-Visi Perezida: Mugwaneza Gloria Nadine
– Umunyamabanga: UFITINKA Cécile

                                                                          Komite Nyobozi y’Akarere ka Rutsiro

Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyabihu

-Mukandayisenga Antoinette ni we wongeye gutorerwa kuyobora aka Karere
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu: Habanabakize Jean Claude
-Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage: Simpenzwe Pascal

BIRO Y’INAMA NJYANAMA

-Perezida: Habanabakize Protais
-Visi Perezida: Ngororano Damien
-Umunyamabanga: Murekatete Diane

                                                                    Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyabihu

Komite Nyobozi y’Akarere ka Rusizi

-Mayor: Dr KIBIRIGA Anicet yasimbuye Kayumba Ephrem wayoboraga aka Karere.
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu: NDAGIJIMANA Louis Munyemanzi
-Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage: DUKUZUMUREMYI Anne Marie

BIRO Y’INAMA NJYANAMA

-Perezida: UWUMUKIZA Béatrice
-Visi Perezida: KWIZERA Jovani Fidèle
-Umunyamabanga: UWIMANA Monique

                                                Komite Nyobozi y’Akarere ka Rusizi

Komite Nyobozi y’Akarere ka Karongi

-Mayor: MUKARUTESI Vestine
-Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’Ubukungu: NIRAGIRE Theophile
-Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage: MUKASE Valentine

BIRO Y’INAMA NJYANAMA

-Perezida: INGABIRE Dominique
-Visi Perezida: NGARAMBE Védaste
-Umunyamabanga: NYIRANEZA Bernadette

                                                                                    Komite Nyobozi ka Karongi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW