Ikibazo cy’imyotsi itezwa na SteelRwa cyahawe Abadepite, na bo bagisunitse kwa Minisitiri w’Intebe 

Inteko rusange Umutwe w’Abadepite yasabye Minisititiri w’Intebe ndetse n’inzego zishinzwe gusesengura ikibazo cy’uruganda rwa SteelRwa cyijyanye no kurekura imyotsi ihumanya abaturage bitarenze mu myaka ibiri.

Imashini uruganda SteelRwa ruvuga ko rwaguze kugira ngo imyotsi itajya mu baturage ahubwo ijye ijya ahabugenewe

Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, ubwo Inteko rusange umutwe w’Abadepite bagize komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije  basuzumaga raporo ku kibazo cy’abaturage bo mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Bushenyi, Umudugudu wa Byange aho bagaragaje ikibazo cy’uko babangamiwe n’imyotsi iva mu ruganda rwa SteelRwa bemeza ko ikibazo kimaze imyaka 11.

Abadepite bagize iyi Komisiyo  bagaragaje ko ikibazo cy’imyotsi irekurwa n’uru ruganda gihangayikishije ku buryo  na Minisiteri y’Ubuzima yifuje ko hakorwa n’isuzuma harebwa ko nta burwayi imyotsi iva muri urwo ruganda iteza, no kuba nta ngaruka igira ku mazi abaturage bavoma.

Ubwo mu mwaka wa 2009 uru ruganda rwatangiraga gukora imirimo yarwo mu Karere ka Rwamagana, bamwe mu baturage batangiye kugaragaza imbogamizi zo kuba imyotsi irekurwa n’uru ruganda ibabangamira, bavoma amazi y’umwanda ndetse n’urusaku rutabohoroheye.

Kuva icyo gihe inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, cyatangiye gusesengura iki kibazo ndetse no mu mwaka wa 2019, uru ruganda ruza gufungwa by’igihe gito ariko nyuma yo kugaragaza uburyo hakemurwa izi mbogamizi, rwongera gukora nubwo abaturage batahwemye kugaragaza ko ikibazo kitakemutse.

Mu isesengura rya raporo, rya Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, hagaragajwe ko iki kibazo gikwiye gukemurwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri ariko abaturage bakabona ubuzima bwiza.

Depite Mukamana Elizabeth yavuze ko umwanzuro wo gukemura iki kibazo hakozwe uburyo butatu burimo no kwimura abaturage bahaturiye, bityo ko hashakwa igisubizo mu gihe cya vuba bidasabye imyaka ibiri.

Yagize ati “Mu byo muri raporo bavugaga ko mu gushaka igisubizo ari ukwimura abaturage, ikindi bagaragaza ko ari ukwimura uruganda, ikindi nanone bagaragaza ko bakoresha ikoranabuhanga riteye imbere nko mu bindi bihugu iriya myotsi ikaba yahagarara guhamanya abaturage.”

Yakomeje ati “Aha ndongera ngaruke ku mwanzuro watanzwe wo guha iki kibazo mu gihe cy’imyaka ibiri, […]  bahereye ku myanzuro batanze kuki atari byo bakurikiranye noneho no mu gihe cyo kubona igisubizo bikorwe mu gihe gito.”

- Advertisement -

Depite Mukamana Elizabeth yagaragaje ko iki kibazo cyahawe umurongo w’uburyo cyakemuka ndetse cyaganiriweho n’inzego zitandukanye bityo bitakabaye bifata imyaka ibiri kandi hari  uburyo buhamye bwo kugikemura.

Depite Uwanyirigira Groliose na we yagize ati “Mu by’ukuri urebye uko iki kibazo kimeze kirafata ku buzima bw’abaturage, none urebye n’igihe cyaziye, ukareba n’imyaka ibiri cyongeweho birafata  imyaka itanu, ariko kandi icyo navugaga kubwira Minisitiri w’Intebe ngo akemure ikibazo kandi hari inzego baganiriye ,[…].”

Yakomje ati “Ikiriho ni uko abaturage bagomba kwimurwa cyangwa se uruganda rukimurwa. Ubona ari cyo twasabaga Minisitiri w’Intebe kandi na byo bigakorwa mu gihe gito gishoboka.”

Perezida w’iyi  komisiyo, Kayumba Uwera Marie Alice yavuze ko kuba haragenwe umwanzuro wo gukemura iki kibazo bitarenze imyaka ibiri ahanini byatewe no kuba hataboneka ingengo y’imari ihagaije mu gihe gito gishoboka.

Yagize ati “Imyaka ibiri ni myinshi ariko turatekereza ku ngengo y’imari, icyo twabonye ni uko abaturage bakomeje bahegera ari benshi kandi bahashyira ibikorwa bitandukanye, kuba rero twakwiha igihe gito gishoboka kandi tubizi neza ko  ibintu bitahita bikorwa, numvaga ntamwanzuro waba urimo.”

Perezida wa komisiyo yavuze ko uruganda kugira ngo rubashe gukemura iki kibazo rwasabwaga miliyari 12Frw bityo ko mu gihe cy’umwaka cyangwa amezi atandatu rutahita ruyabona bityo hafatwa umwanzuro w’imyaka ibiri.

Ubwo ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyari mu igenzura ry’imuka isohorwa n’inganda muri Nzeri uyu mwaka, abaturiye uruganda rwa  SteelRwa bagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere yabateraga impungenge ubu yagabanutse ngo bitakimeze nka mbere.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’uruganda rwa SteelRwa bwasobanuraga ko bakoze ibishoboka byose bashora miliyoni 400Frw bagura imashini ibafasha gukumira imyuka iva mu mashini zishongesha ibyuma.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/imyotsi-yavaga-mu-ruganda-rwa-steelrwa-yashakiwe-igisubizo-abaturage-barabyishimiye.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW