Inkunga ya Frw 180, 000 bahawe na Croix Rouge yabafashije gutangiza “business nto”

webmaster webmaster

Ngoma: Croix Rouge Rwanda, umuryango utabara imbabare nyuma y’uko icyorezo Covid-19 cyari cyugarije benshi by’umwihariko kigasya kitanzitse ku b’amikoro make, abaturage bavuga ko inkunga y’amafaranga ibihumbi 180 (frw) bahawe ngo bahangane n’ubukene yabafashije gukora imishinga mito ibateza imbere.

Inkoko za Karema Jean Claude ufite ubumuga bw’ingingo

Bamwe mu bayahawe mu kwezi kwa 6/ 2021 bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko ayo mahirwe batayateye inyoni ko ahubwo bayabyaje umusaruro ku buryo bakomeje Kwiteza imbere.

Karema Jean Claude ufite ubumuga bw’ingingo utuye mu Mudugudu w’Isangano  mu Kagali ka Karenge mu Murenge wa Kibungo, avuga ko yari asanzwe akora mu bijyanye n’imikino y’amahirwe, ariko nyuma yo guhabwa ayo mafaranga mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2021 yahise atangira ubworozi bw’inkoko.

Ati “Natangiye norora inkoko 20 zitanga inyama, ndazorora ubu mfite izigera kuri 70. Kubera ko nzigurisha ngura n’izindi ngenda mbona amafaranga amfasha kwiteza imbere kandi n’ubworozi bugakomeza. Ubwo rero byamfashije guhangana n’ubukene natewe na Covid-19.”

Muhorakeye Betty wapfushije umugabo akamusigira uruhinja, na we avuga ko yagobotswe n’ayo mafaranga kuko yabashije kugura imashini idoda ubu akaba abayeho mu buzima bwiza.

Ati ”Iyo byagenze neza ubu ninjiza nk’amafaranga ibihumbi 4 ku munsi nkabasha kwishyura inzu mbamo kandi nkirwanaho nk’umuntu utagira umugabo.”

Umuziga Beretride utuye mu Kagali ka Gahima avuga ko akimara guhabwa ayo mafaranga yahise agura ihene 3 imwe muri zo ihita ibyara izindi 3, ku buryo mu minsi mike atangira kuzigurisha akabona amafaranga amuteza imbere.

Ati “Ubu mfite ihene 6 kandi naratangiye mfite 3, nk’iriya yabyaye 3 nayiguze ibihumbi ijana (Frw 100, 000) ariko ubu nayigurisha arenze ayo kandi zimpa n’ifumbire.”

Muhorakeye Betty inkunga yahawe yayiguzemo imashini

Umyobozi wa Komite Nyobozi wa Croix Rouge mu Ntata y’I Burasirazuba Muhawenimana Jean D’Arc yabwiye Umuseke ko intego yo gufasaha aba baturage yagezweho bakurikije uko basanze iyo nkunga yarakoreshejwe.

- Advertisement -

Ati “Twakoranye n’inzego z’ibanze zanadufashije gutoranya abababaye kurusha abandi, bituma inkunga twabahaye ikoreshwa neza nk’uko twabyifuzaga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko uretse gufasha abaturage guhangana n’ingaruka za Covid -19, Croix Rouge yabafashije no mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kuyirinda ndetse ibubakira ubukarabiro bugezweho ku bigo by’amashuri binyuranye.

Imiryango 641 niyo yahawe iyi nkunga mu Karere ka Ngoma mu gihe imiryango nk’iyo kandi yahawe ubwo bufasha mu Turere twa Kayonza, Kirehe na Nyagatare.

Ibikorwa byose byo gufasaha abo baturage muri utwo Turere byatwaye Miliyoni 456Frw.

Karema Jean Claude ufite ubumuga bw’ingingo
Ihene za Umuziga Beretride na we wahawe inkunga
Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda bavuga ko bakurikije ibyo abaturage bavuga inkunga bahawe yakoreshejwe neza

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW/NGOMA