Abana 4 babuze muri 2018 imirambo yabo yabonetse iri hamwe mu buvumo

webmaster webmaster

Abana bane bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero, imibiri yabo yasanzwe iri ahantu hamwe mu buvumo buherereye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Butaka, amakuru avuga ko abari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu kubura kwabo bafunzwe nyuma bararekurwa.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Intandaro yo kubone kw’imibiri yabo ni umujura!

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira, 2021 mu masaha ya saa moya ashyira saa mbili z’umugoroba nibwo, abaturage birukankanye umujura wari wibye inkoko mu rugo rwa Nzabahamajwi, utuye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi.

Umujura yazimiriye mu buvumo (bo babwita IKIVUMO) buri mu isambu y’uwitwa Ntirivamunda Edison w’imyaka 62, abamwirutseho ni bo bahise babona umubiri umwe muri ubwo buvumo batanga amakuru habaho gushakisha indi mibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yahamirije UMUSEKE, iby’iyi nkuru y’incamugongo.

Ati “Kuva mu 2018 aba bana bari baraburiwe irengero hatazwi iherezo ryabo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru (31 Ukwakira, 2021) nibwo abaturage birukankanaga umujuru wari wibye inkoko babonye iyi mibiri y’aba bana uko ari bane muri ubu buvumo. Nyuma rero ababyeyi babo baje kwemeza ko ari abana babo bari barabuze.” 

Abana bose baburiye umunsi umwe tariki 15/09/2018, umukuru muri bo afite imyaka 14 yitwaga Ahishakiye Herthier, undi ni uw’imyaka Manirarera Abraham w’imyaka 12, undi ni Mfitumukiza w’imyaka 11, na Tuyubahe Didier w’imyaka 10.

Kuva ubwo imiryango yabo yatangiye gushakisha ndetse amakuru avuga ko muri ubwo buvumo bahasirisimbye kenshi bahashakishiriza ariko ntibagira uwo babona.

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise ruta muri yombi abagabo babiri, ni Nshunguyinka Jean w’imyaka 35, na Kavaruganda Francois w’imyaka 37 bakekwaho kugira uruhare mu ibura ry’abo bana, gusa baje kurekurwa nyuma y’amezi 8 habuze ibimenyetso.

- Advertisement -

Rwibasira Jean Bosco uyobora Umurenge wa Bugeshi, yihanganishije imiryango ine ya bariya bana, kuko ngo nubwo babonye imibiri y’abana babo nyuma y’igihe kitari gito birabafasha kuruhuka mu mutima.

Anasaba abaturage kwita ku nshingano zo kurera neza abana babo bakajya bamenya aho bagana isaha ku isaha.

Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga (2pm, 1 Ugushyingo 2021) iyi mibiri y’aba bana ikaba yari ikiri muri ubu buvumo, kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwahageze ngo hakorwe iperereza.

Imiryango y’aba bana ikaba yasuwe n’ubuyobozi, irahumurizwa mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Iyi nkuru irakomeza gukurikiranwa nihamenyekana amakuru y’ibanze y’ibizava mu iperereza.

Uwakekwagwaho kwiba inkoko yaje gufatwa na we ashyikirizwa Police station  ya Bugeshi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW