Israel yemeye kwakira abimukira 3000 bo muri Ethiopia

Leta ya Isirael yafashe icyemezo cyo kwakira abimukira 3000 bo muri Ethiopia bafite benewabo b’Abayahudi.

Israel yagiye ishyiraho uburyo bwo gucyura abakomoka ku Bayahudi baba muri Ethiopia kuva mu 1984

Icyemezo cyafashwe ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo, 2021, Guverinoma ya Israel ivuga ko abantu 3,000 bo muri Ethiopia bafite abavandimwe bahawe ubwengihugu bwa Israel basabye gutabarwa nyuma y’uko igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftali Bennett yavuze ko abagize Guverinoma bose bemeje iki cyemezo nta we uvuyemo, ko bariya bantu 3000 bagomba kuva muri Ethiopia byihuse.

Abemerewe kujya muri Israel ni abafiteyo abavandimwe mu buryo butaziguye nk’ababyeyi, abana cyangwa abavandimwe babayo.

Itangazo rya Israel rivuga ko abemerewe kujyayo bavuye muri Ethiopia bizaba byemewe ko bajyanayo n’abo bashakanye, abana batarageza imyaka y’ubukure, cyangwa abana babo bakuze ariko batarashyingirwa.

Mu itangazo kandi harimo ko “Umuntu ufite umubyeyi wagiye muri Israel agapfirayo, na we yemerewe kujya muri Israel.”

Minisitiri ushinzwe ibibazo by’Abimukira, Pnina Tamano-Shata, akaba ari Umuyahudi wa Mbere ukomoka muri Ethiopia watorewe kuba Umudepite yashimishijwe n’icyemezo cyafashwe.

Ati “Ni icyemezo gikomeye ku muryango w’Abanya- Ethiopia baba muri Israel, no ku miryango yabo.”

Yakomeje agira ati “Noneho ababyeyi, abana, abavandimwe ndetse n’imfubyi bagiye kongera guhura n’imiryango yabo nyuma y’imyaka mirongo bategereje.”

- Advertisement -

Israel ifashe iki cyemezo nyuma y’umwaka wose imirwano ikarishye ikomeje guhuza ingabo za Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF zirwanira kwigenga kw’Intara ya Tigray, bikaba byaragize ingaruka kuri benshi bahuye n’inzara ikomeye n’imibereho mibi.

Hari hashize igihe ku murwa mukuru Jerusalem habaye imyigaragambyo isaba Leta kugira icyo ikora ngo itabare bariya bantu.

Abimukira b’Abanya- Ethiopia bazajya muri Israel bakomoka ku Bayahudi bitwa Falash Mura, bageze muri Israel mu kinyejana cya 18 n’icya 19.

Bo bageze muri Ethiopia babaye Abakiristu, bazwi nk’aba Falashas, ariko ntibemerwaga na Leta y’Abayahudi ishingiye ku myemerere ya Orthodox, gusa bo bakomeje gusaba kwemererwa kujya muri Israel bakabonana n’imiryango yabo ibayo.

Abanya-Ethiopia b’Abayahudi 140, 000 ni bo baba muri Israel, abakuru b’uwo muryango bavuga ko abandi 6000 bakiri muri Ethiopia.

Kuva mu 1984 Leta ya Israel yagiye ishyiraho uburyo bwo kwimura aba bantu ikabavana muri Ethiopia.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW