Kicukiro: Imodoka itwara abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro

Imodoka ya mini-bus isanzwe itwara abana bagiye ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yibasiwe n’inkongi y’umuriro ubwo yarimo itora abana ibajyana ku ishuri maze irashya irakongoka.

Inkongi yafashe imodoka itwara abanyeshuri irashya irakongoka

Ahagana saa moya z’igitondo nibwo iyi modoka izwi nka twegerane yafashwe n’inkongi y’umuriro bitunguranye irashya irakongoka.

Iyi modoka yari itangiye kugenda ifata abana b’abanyeshuri ibakura mu ngo ibajyanye ku ishuri, gusa ubwo yari igeze mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu muhanda Nyanza-Karembure nibwo yahuye n’impanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yahamirije UMUSEKE iby’iyi nkongi y’umuriro yafashwe ino modoka.

Yagize ati “Nange nagiye kureba nk’abandi, mu gitondo nibwo yafashwe n’inkongi y’umuriro yizanye irashya irakongoka. Nta bana bari bayirimo ahubwo yari igiye kubatora, ntabwo turamenya icyayiteye.”

Hari amakuru avuga ko iyi nkongi ubwo yibasiraga iyi modoka yari irimo abana bane maze itangiye kwaka umushoferi wayo abakuramo byihuse, ku buryo ntawagiriye ikibazo muri iyi mpanuka y’inkongi.

Kugeza magingo aya intandaro y’iyi nkongi y’umuriro yibasiye iyi modoka ntiramenyekana.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW