Kigali: Barataka ko igiciro cya gaz cyatumbagiye

Bamwe mu bacuruzi ndetse n’abakoresha gaz yo gutekesha umunsi ku wundi barataka ko igiciro cyayo cyazamutse bityo ko nihatagira igikorwa hari abasubira mu gukoresha amakara.

                                                                   Gaz ishyirwa mu macupa agapfundikirwa neza

Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda, bavuze ko mu mezi abiri ashize igiciro cya gaz cyazamutse cyane , ibintu bavuga ko bibangamiye imibereho yabo.

Umwe yagize ati “ Ibiciro bya gaz birimo birazamuka cyane ariko kandi umuturage siko abona amafaranga.Niba ahembwa ibihumbi mirongo itatu (30.000frw) ku kwezi bakazamura gaz , araza gutekesha iki kandi bari guca amakara?Leta yakagombye kureba wa muturage wo hasi,mbere y’uko abona 1000rw cyo kugura ibirayi biramugora ko abona icupa rya gaz.”

Undi nawe yagize ati “Gaz narimfite nayifatiye 15000frw ariko ku isoko yongeye kuzamuka igiye kugera kuri 17000frw.ingaruka ziba zihari ariko niba hari igishoboka ku buryo yasubira aho yari iri byadushimisha.”

Usibye abagura gaz , abasanzwe bayitumiza mu mahanga ndetse n’abayiranguza ku bacuruzi nabo bashimangira ko izamuka ry’ibiciro byayo bihangayikishishije .

Umwe yagize ati “Icyakorwa ni uko habaho gushaka ubuhunikiro bwamara amezi atatu cyangwa ane kugira ngo ibe yakoreshwa mu bihe bikomeye byizamuka by’ibiciro byaba birangiye.”

Undi nawe yagize ati “Ikilo (1kg) mu gihe twakiranguraga igihumbi, (1000frw) ubu turi kurangura ku 1330frw.Ibiro 12(12kg) tukabigurisha 16500frw kuko nibyo bakunda kugura.Mu gihe ibiro bitandatu(6kg) mu mezi abiri ashize twagurishaga 6000frw, ubu igeze ku 8500frw.Hari ingaruka kuko abaturage batari kuzigura kuko bamwe na bamwe batangiye kutubwira ko bagiye gusubira ku makara.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzura Mikorere RURA,Dr Nsabimana Erneste, yavuze ko izamuka rya gaz rishingiye ku kuba ikenerwa n’abantu benshi bo hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda.

Yagize ati “ Uko ibihugu bigenda biva muri Guma mu Rugo, uko ubukungu bugenda busa naho busubirana,ibyo bikomoka kuri peterori harimo na gaz bigenda bikenerwa kurushaho.Ikindi ni uko mu bihugu byinshi iyo dutangiye kujya mu kwezi ku Ugushyingo , Ukuboza na Mutarama , ibihugu by’Iburayi,Amerika,biba byatangiye kujya mu bukonje bukabije ibyo nabyo bituma gaz ikenerwa cyane mu gushyushya amazu.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Ikindi nko mu gihugu cyacu kubera kurengera ibidukikije, tubona ubwitabire bwo gukoresha gaz nabwo bugenda burushaho kuzamuka cyane.”

Uyu muyobozi yavuze ko hari gukorwa ibiganiro n’inzego zirebwa n’iki kibazo ku buryo mu cyumweru gitaha iki kibazo cyaba cyabonewe umuti.

Dr Nsabimana yavuze kandi ko hazakorwa n’ubuhunikiro bungana na tone 17000 , nibura yakwifashishwa mu gihe cyamezi ane, ku buryo buzakemura iki kibazo ku buryo burambye.

URwanda mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije , rwafashe ingamba zo kugabanya ibicanwa by’inkwi byangizaga ikirere.Kugeza ubu mu Kwezi hakoreshwa gaz ingana na tone 4000.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW