Mayor Ntazinda ngo agiye gusubiza uburezi ku isonga nk’uko byahoze i Nyanza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme wongeye kugirirwa icyizere agatorerwa kuyobora yiyemeje kwita ku burezi bwo muri aka karere ngo bugasubira ku isonga nk’uko byahoze.

Mayor Ntazinda yiyemeje ko agiye kwita ku burezi bw’i Nyanza

Mu muhango wo kurahiza komite nshya yatowe mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 22 Ugushyingo, 2021 Mayor Ntazinda Erasme yavuze ko uburezi ari inkingi ihatse byose.

Ati “Iyo uburezi butameze neza n’ibindi byose ntibyakunda bityo uburezi tuzabwitaho byihariye kubera ko mu Karere kacu hari amashuri afite amateka ariko muri iyi minsi ubona ko atari kugaragaza ubudasa mu gihugu nk’uko byahoze.” 

Minisitiri w’Uburezi Dr.Valentine Uwamariya akanaba ari we mboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyanza, yavuze ko ibyo byose bizagerwaho komite nshya yatowe nikorera hamwe.

Ati “Iyo abantu bakorera hamwe nta kibananira kuko haba hari gahunda Akarere gafite muri gahunda nkuru y’igihugu kugira ngo bigerweho rero bisaba gukorera hamwe.”

Minisitiri Dr. Uwamariya yakomeje avuga ko ikigamijwe buri gihe ari uguharanira iterambere ry’umuturage n’uburezi burimo kuko aba ari we uri ku isonga kugira ngo agere ku iterambere.

Akarere ka Nyanza ubusanzwe kazwiho kugira ibigo byinshi bimwe muri byo bivugwa ko mbere byitwaraga neza ariko bitakitwara neza byiganjemo iby’abihayimana nka College du Christ Roix, Ecole des Science St Louis de Monfort Nyanza, G.S Mater Dei, Ecole Secondaire de Saint Esprit n’ibindi,

Komite nyobozi nshya yatowe yo mu Karere ka Nyanza iyobowe na Ntazinda Erasme, Patrick Kajyambere (ashinzwe iterambere ry’ubukungu) na Kayitesi Nadine ushinzwe imibereho myiza.

Minisiteri Dr.Uwamariya ari kumwe na Komite nyobozi y’akarere ka Nyanza

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA