Me Nkundabarashi Moise yatorewe kuyobora urugaga rw’Abavoka, yiha umukoro wo gukemura ibibazo bahura nabyo

Umunyamategeko Me Nkundabarashi Moise yatorewe kuyobora urugaga rw’Abavoka mu Rwanda mu  gihe cy’imyaka itatu maze yiha umukoro wo gukemura ikibazo cy’abavoka bagorwaga kujya gukorera muri Kenya.

Me Nkundabarashi Moise yatorewe kuyobora urugaga rw’Abavoka muri manda y’imyaka itatu

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021 nyuma yo kwiyamamariza kuyobora uru rugaga aho yarahanganye n’abanyamategeko batandukanye.

Kuri uyu mwanya asimbuye Me Kavaruganda Julien wari umaze imyaka itandatu ku buyobozi.

Mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE akimara gutorwa, yavuze ko yishimiye kuba yagiriwe ikizere akaba agiye kuyobora manda ye y’imyaka itatu .

Yagize ati  “Bantoreye manda y’imyaka itatu ikurikira,narimaze imyaka igera kuri itandatu mu rugaga noneho bashyizeho umwanya ndiyamamaza bangirira ikizere.”

Me Nkundabarashi yavuze kandi  ko muri manda ye azaharanira  gushaka iterambere ry’abagize urugaga ariko avuga ko agiye gukemura ikibazo cy’abavoka bagorwaga kujya gukorera muri Kenya.

Yagize ati “Harimo ibindi bibazo dukeneye kwitaho biri mu Karere bikeneye gukemuka birimo kwemerera abavoka bo mu Rwanda kujya gukorera muri Kenya no kuba nabo bakwemererwa gukorera mu Rwanda kuko hakirimo ikibazo cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye.”

Yavuze ko bimwe mu bigeye kwihutirwa gukorwa ari ukwihutisha ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere siporo.

Yagize ati “Turifuza kwihutisha ibijyanye n’ikoranabuhanga,kubera ko umubare w’abavoka umaze kwiyongera,ni ngombwa y’uko dukoresha ikoranabuhanga kugira ngo dutangire gukemura ibibazo bitandukanye mu buryo dukorana nabo.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “ Turifuza guteza imbere siporo kugira ngo babashe  kugira  ubuzima bwiza ariko bibashe no kuduhuza.ikindi ni uko dushaka gukora imishinga ishobora kubafasha kwiteza imbere,turifuza gushyiraho microfinance bahuriramo kugira ngo babashe kubona amafaranga,turifuza gukorana na sosiyete zifite ibyo dukenera mu buzima bwa buri munsi kugira ngo tubibone ku giciro gito.Urugero nk’abafite imodoka babe babona lisansi ku giciro gito  kuko turi 1500, umuntu ashobora kutugabanyiriza.”

Mu bindi yavuze ko bizakorwa harimo ibijyanye n’ikiruhuko cyizabukuru ku bagize urugaga .

Me Nkundabarashi Moise usanzwe ari umwe mu bagize inama y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda,yamenyekanye mu rubanza rwarimo bamwe mu bahoze mu mutwe wa MRCD -FLN barimo Paul Rusesabagina ndetse Nsabimana Calixte Nsankara ari nawe wunganirwaga n’uyu munyamategeko.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW