Muhanga: Abangavu babyariye iwabo batinya kugaragaza ababateye inda ngo badafungwa

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi n’Imiryango itari ya Leta bagiranye n’UMUSEKE, bavuze ko abangavu babyariye iwabo iyo babajijwe abateye inda, banga kubavuga batinya ko bafungwa kugira ngo ubufasha babaha bakomeze kubuhabwa.
Umukozi mu Muryango SEVOTA Ingabire Assumpta avuga ko mu nshingano basanganywe zo kwita no gufasha impfubyi n’abapfakazi Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagizeho ingaruka hiyongereyeho no gufasha abangavu babyariye iwabo.

Izo nzego zivuga ko uko iminsi ihita indi igataha, ari nako ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguye kigenda gifata intera ndende.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi,  Nsengimana Oswald avuga ko Leta yafashe mu gukumira abasambanya abangavu, arizo zatumye  iki kibazo kibasha kujya ahagaragara, kuko bamwe baterwaga inda bakageza ubwo babyara bitamenyekanye.

Nsengimana yavuze ko iyo baganirije abo bangavu bashaka kumenya ababateye inda,   abo bana banga kubavuga  kubera indonke baha Imiryango yabo.

Yagize ati ”Twasanze iki kibazo tugomba kugihagurukira hagakorwa ubukangurambaga bugamije kuganiriza ababyeyi kugira ngo badufashe kubwira abana babo kuvuga abateye inda ngo bakurikiranywe hifashishijwe  amategeko.”

Gitifu Nsengimana yavuze ko hari imihigo a abashinzwe Imibereho myiza  na ba Mudugudu bashyizeho umukono zizatuma iki kibazo kigenza make.Akavuga ko bizera ko  n’abakigizemo uruhare bazahanwa.

Umukozi mu Muryango utari uwa Leta”SEVOTA ” Ingabire Assumpta avuga ko mu nshingano bafite zo kwita ku bana b’impfubyi n’abapfakazi ba  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagizeho ingaruka, hiyongereyeho no kwita ku bangavu babyariye iwabo.

Ati ”Natwe iki kibazo twarakibonye, twasanze mu mitwe yabo bitwaza ko nibavuga abo bagabo babateye inda bafungwa, ariko biraterwa n’imyumvire mibi tugomba guhindura.”

Ingabire yavuze ko hari bamwe mu bakekwa Inzego z’ubutabera zatangiye gukurikirana ngo baryozwe ibi byaha.

Umukozi ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Muhanga, Uwamahoro Béatha avuga ko ibarura baherutse gukora mu kwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2021,ryerekanye ko mu bangavu 527 babyariye iwabo, abagabo 5 gusa aribo ubugenzacyaha bukurikiranye.

- Advertisement -

Uwamahoro akavuga ko ikibazo gikomeye ari ukubahishira, cyakora agahamya ko ingufu bashyize  mu gukumira no guhana abasambanya abana zikarishye ku buryo abazafatwa bazabera bagenzi babo urugero bazafatiraho bacika kuri izo ngeso.

Bamwe mu bakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage basinyana imihigo yo gukumira abasambanya abangavu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga