Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwavuze ko bwatangiye kwigisha ingo 366 zibanye nabi mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Ubwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Muhanga, Kamanyana Pascasie yabwiye abaturage ko ku rwego rw’Akarere bari bafite ingo 474 zibanye nabi, ariko kuva aho batangiye kubaganiriza, binyuze ku mugoroba w’Umuryango ingo nkeya muri izo zihindutse.
Kamanyana yavuze ko muri ibi biganiro ingo zigera kuri 366 ari zo basigaje kwigisha bashyizeho umwete kugira ngo zibane neza.
Yagize ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Miryango rimaze gufata intera ndende, gusa ingufu inzego zitandukanye zashyizemo zimaze gutanga umusaruro mwiza.”
Uyu Muyobozi w’ishami ry’imiyoborere, yongeyeho ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahinduye isura kuko umubare w’abangavu baterwa inda wiyongereye cyane.
Munyaneza Protogène wo mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga yatanze ubuhamya avuga ko yari amaze imyaka 10 ahohotera uwo bashakanye amuziza ko amubaza impamvu asesagura umutungo w’urugo basangiye.
Yagize ati: ”Mbere ntarahabwa inyigisho nagurishaga inka amafaranga avuyemo nkayamarira mu kabari iyo umugore yambazaga namwituraga kumukubita.”
Yandagiye Donatille amakimbirane agirana n’umugabo we yatumye bamara imyaka 10 barara ukubiri.
Ati: ”Ndashima Imana ko twasubiranye tukaba tubanye mu mahoro nk’umugabo n’umugore byose turabikesha inyigisho twahawe na RWAMREC.”
- Advertisement -
Nta mibare Akarere ka Muhanga kagaragaje ya bamwe mu bagabo cyangwa abagore bishe abo bashakanye, gusa ihohoterwa nk’iryo rigeza no kwicana rikunze kumvikana mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Mu minsi ishize Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwavuze ko abangavu bagera kuri 527 babyariye iwabo.
Muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu nyigisho z’umugoroba w’ababyeyi no mu zindi gahunda zihuza abayobozi n’abaturage.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga.