Mu bantu 34 bagombaga kwiyamamariza kujya mu nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, ariko hagomba gutorwamo abajyanama 8 bonyine.
Mu batowe harimo Rudasingwa Jean Bosco, Bizimana Eric, Usengimana Emmanue,.Habinshuti Philippe, Nshimiyimana Gilbert, Mugabo Gilbert Nshimiyimana Octave na Nyiramajyambere Scholastique.
Mu batabashije gutsinda harimo uwahoze ari Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent wabonye amajwi 54.
Muri aba Bajyanama rusange b’Akarere, bose mu minota 3 buri wese yagiye ahabwa, bavugaga ko abagize itora nibabagirira icyizere bakabaha amajwi, batazetenguha abaturage ko bazabegereza ibikorwamezo, birimo amazi, umuriro n’imihanda, bakanateza imbere ubukungu bushingiye ku muturage.
Aba uko ari 8 bagiye kwiyongera ku bandi bajyanama 9 batorewe mu byiciro bitandukanye by’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abahagarariye abikorera.
Abo bakazatora biro ya Njyanama igizwe n’abantu 3 ndetse na Komite Nyobozi y’Akarere irimo Umuyobozi w’Akarere n’abandi 2 amatora azaba kuri uyu wa 5 taliki 19/11/2021.
Cyakora mu batowe uyu munsi basanzwe bazwi harimo Rudasingwa Jean Bosco Perezida wa IBUKA na Bizimana Eric wari Umuyobozi w’imirimo rusange by’agateganyo, akaba yarabaye n’Umuyobozi w’Ishami ry’igenamigambi muri aka Karere ka Muhanga mu gihe cy’imyaka irenga 10.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yifurije abajyanama amatora meza
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818