Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Gashake, mu Karere ka Musanze bavuze ko bahangayikishijwe n’uburozi bita inzararatsi bahabwa n’abagore bagira ngo babigarurire, ngo batabaca inyuma.
Mu buhamya bw’umwe uvuga ko yigeze guhabwa inzaratsi n’umugore we nyuma bakaza gutandukana, yabwiye Radio/TV 1 ko iyo yabaga ari mu kazi mu Mujyi wa Kigali, atigeraga agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ngo bwongeraga kugaruka atungutse mu rugo iwe.
Icyo gihe ngo nibwo yaje kuvumbura ko “yatamitswe”.
Yagize ati “Ndavuga nti umugore wagerageje kumpa bino birozi buriya agiye kuzampa n’ibindi byo kungira ukundi kuntu cyangwa banamushuke azi ko agiye kungirira neza nk’uko abyifuza binyice.”
Uyu mugabo yakomeje agira ati “Byaranze kuko naho nabaga i Kigali kwa kundi umuntu abyuka mu gitondo ukumva uri muzima nta byabagaho. Ni ibyo kwifuza ngo ube wagira ubushake uhite utaha uwo munsi ntabwo byabagaho. Ahubwo iyo nageraga aho ntuye, nkinjira mu irembo ry’iwanjye, nkatangira nkumva ubushyuhe buraje, ntaranavuga.”
Abaturanyi b’uyu mugabo bavuze ko umugore we mu nteko y’Umudugudu yaje kwiyemerera ko yamuhaye inzaratsi mu gikoma yari yarakuye mu Karere ka Kayonza.
Bamwe mu bagore ndetse n’abagabo bo muri aka gace bemeza ko hari uwigeze gupfa azira ko yahawe izo nzaratsi bityo ko ari ibintu bikwiye kurwanywa.
Umwe ati “Njye umugore yazimpaye nkabimenya, ntabwo nabana na we kuko ushobora kuvuga ngo uri gushaka urukundo kandi uri gushaka urupfu. Inzaratsi ni uburozi.”
Undi na we ati “Ntabwo ari urukundo kuko utizeye umugabo wabo ntabwo izo nzaratsi ari zo zatuma umwizera. Barabiguha uzi ko ari inzaratsi kandi ari ibyo kumukuraho wamara kubimuha akinanura. Icyiza, nashishikariza abagore bagenzi banjye ko ari ubwizerane, n’urukundo.”
- Advertisement -
Abaturage basanga ubuyobozi bukwiye gukora ubukangurambaga bukebura abagore bajya gushaka inzaratsi, ibi bikorwa bavuga ko byiganje muri ako gace bikarwanywa.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW