Mushikiwabo na Papa Francis bagiranye ibiganiro bitabariza Haiti na Liban

Umushumba wa Kiriziya  Gatorika ku Isi Papa Francis kuwa 23 Ugushingo 2021, yakiriye iVatican Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa(OIF), Louise Mushikiwabo bagirana ibiganiro bigamije gushakira ituze n’umutekano Haiti na Liban nka bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

                                    Papa Francis na Louise Mushikiwabo bagiranye ibiganiro i Vatican

Mu butumwa uyu muryango washyize ku rubuga rwa Twitter, wahamije ko Louise Mushikiwabo yakiriwe i Vatican na Nyir’ubutungane Papa Francis.

Uyu muryango wagize utiLouise Mushikiwabo yakiriwe na Nyir’ubutungane Papa Francis .Ibiganiro byabo bigamije guhuza amaboko mu gushakira ibisubizo abaturage ba Haiti na Liban.Ibihugu bibiri bigize Francophonie biri mu  bibazo bikomeye.”

Igihugu cya Haiti gisanzwe ari igihugu gifite ibibazo by’ubukungu ahanini bitewe n’ubutegetsi bwamunzwe na ruswa, kugira umubare munini w’abaturage batize, ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge byiganje mu rubyiruko.

Gusa ibi bibazo byarushijeho ubwo muri Nyakanga uyu mwaka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Juvenal Moise  yaje kwicirwa iwe mu rugo n’abantu bataramenyekana.

Ibyo byose bikiyongeraho umutingito ukomeye wabaye muri Kanama 2021 wangije ibikorwaremezo ndetse abaturage nibura abagera 2.248 bahaburiye ubuzima abandi 12,200 barakomereka.

Ni mu gihe Liban yo ubu iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu bwashegeshwe n’ingaruka za Coronavirus ndetse n’ubutegetsi bubi bwaranze iki gihugu mu myaka ibiri ishize.

Iki gihugu cyarushijeho guhura n’ibibazo by’ubukungu ahanini bitewe n’iturika ry’icyambu cya Beirut ryabaye muri Kanama umwaka ushize maze rigahitana abagera kuri 216 abandi basaga 6000 barakomereka.

Ibyo byose bituma ibihumbi by’abaturage bijya mu bushimeri ndetse n’gaciro k’ifaranga kakaba karatakaye hejuru ya 90%.

- Advertisement -
                    Louise Mushikiwabo yagiye i Vatican mu biganiro bitabariza Haiti na Liban

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW