Ndagijimana Juvenal wamenyekanye mu Itorero ry’Igihugu yitabye Imana

Ndagijimana Juvenal, wamenyekanye cyane mu mbyino gakondo akaba yari n’umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, yitabye Imana.

Ndagijiman Juvenal yitabye Imana azize uburwayi, yari afite imyaka 59

Amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo wari utuye mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, amenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ubwo abantu bahererekanyaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ku rupfu rwe.

Umwe mu baturanye na Ndagijimana, yabwiye Kigali Today ko ashobora kuba yazize uburwayi yari amaranye iminsi mike.

Yagize ati “Ni byo koko Ndagijimana yitabye Imana. Birashoboka ko yaba yapfuye mu masaha ya nijoro kuko ejo numvaga abantu bavuga ko amerewe nabi cyane. Yari amaze iminsi arwaye”.

UMUSEKE wavuganye na Kamagaju Ange nawe ubyina mu itorero ry’Igihugu Urukerereza maze nawe avuga ko amakuru y’urupfu rwe yari atarayamenya gusa ko yabonye nimero z’abantu benshi bamuhamagara akeka ko ari yo makuru bashakaga kumumenyesha.

Kamagaju yavuze ko umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe  yabyinaga mu Itorero Urukerereza ahanini kuko we n’itorero rifite umwihariko wo kubyina imbyino y’ urusengo.

Yagize ati “Nta kintu muziho cyane gusa ni umuhanga mu bintu bijyanye n’urusengo kuko urebye nta bantu bakunda guhamagara uretse we n’itsinda rye kandi ni umuntu ukuze , umuntu ukuze ukimenya kwiterera aba ari umuhanga cyane.”

Ndagijimana yari azwi cyane mu mbyino gakondo, mu matorero atandukanye harimo n’Itorero ry’igihugu (Urukerereza). Abo mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Turere twa Musanze na Burera, bamumenye cyane mu itorero yari yarashinze, ribyina imbyino gakondo, risusurutsa ibirori byaberaga hirya no hino.

Rukara rwa Bishingwe Ndagijimana Juvenal akomokaho, yamenyekanye mu mateka y’u Rwanda ubwo yicaga umuzungu Rupias bakundaga kwita Rugigana, amwiciye mu Gahunga k’Abarashi, ahagana mu mwaka w’1912, ku bwo kutumvikana hagati y’abo bombi, bitewe n’uko ubwo uwo muzungu yageraga muri ako gace, yigize umucamanza agashaka no kunyaga amasambu y’abitwaga Abarashi Rukara rwa Bishingwe akomokamo.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW