NESA yateye utwatsi icyifuzo cy’abanyeshuri bashaka gukosorwa bwa kabiri ikizami cya Leta

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Igenzura ry’Amashuri cyatangaje ko kitakongera gukosora ibizamini bya Leta byakozwe mu mwaka wa 2020 kuko cyizeye ko mu gukosora byakozwe mu mucyo.

The National Examination and School Inspection Authority (NESA) ivuga ko itazasubirishamo ikosora ry’ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye

Ni nyuma y’aho muri iki Cyumweru abanyeshuri batandukanye bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2020 bari bamaze iminsi baza kuri iki kigo basaba ko cyongera kugenzura imikosorere y’ibizamini byatanzwe kuko mu gutangaza amanota habayemo amakosa byatumye banatsindwa.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko abanyeshuri bagakwiye kunyurwa n’ibyatangajwe kuko hatabayemo amakosa nk’uko babikeka.

Yagize ati “Ikizamini gikosorwa n’umuntu umwe ariko ubu ngubu ntabwo dusubiramo ngo tujye gukosora amakaye ariko icyo tujya kureba, ese ikaye ye amanota bayanditse neza. Buriya kuva ku manota umwana yabonye mu kizamini kugera kuri ariya atangazwa, harimo inzira ndende ku buryo n’umwana avuze ngo tumwereke amanota runaka, tukamwereka amanota, ayo ntacyo yamubwira kuyatangajwe. Kuko kuva ku manota yagize ku isomo rimwe kugera ku yatangajwe harimo urugendo rurerure.”

 

Abanyeshuri bo ntibaranyurwa…

Nubwo NESA yo igaragaza ko ibyakozwe hatabayeho amakosa, abanyeshuri bo bakomeje kugaragaza ko habayemo amakosa ndetse bita ko akomeye mu kuyatangaza kuko hari ubwo NESA yatangaje  ko umunyeshuri yatsinzwe kandi amanota agaragara ko we yatsinze.

Umwe yagize ati “NESA hari ibintu byinshi yagiye ikora bidasobanutse, nko kuba amanota ashobora kuza ku rubuga kabiri, rimwe agahinduka. Agahinduka ku bantu bamwe na bamwe kandi abafite ibibazo ari benshi.”

Undi nawe yatanze urugero rwa Dipolome y’amnota 18, yasohotse yatsinzwe (fail), indi Dipolome na yo bagiye bashyiramo S.

- Advertisement -

Ati “Icyo nkeka cyo badukosoye nabi, ikintu mbona cyakorwa bashake abantu badukosoye babisubiremo. Hari abantu baba bararihiwe n’imishinga, ese ubu ndababwira ngo Dipolome yarapfuye barabyemera? NESA ni ibyihutishe.”

Nubwo NESA igaragaza ko nta amakosa yakozwe mu gutangaza amanota, ni ibintu bisaba gushishoza kuko mu bihe bitandukanye nyuma yaho hatangarijwe amanota abanyeshuri bakomeje kugaragaza iki kibazo, bagasaba NESA kubatega amatwi.

NESA itangaza ko mu cyumweru kimwe mu bari bafite ibibazo by’amanota bagera kuri 400, abagera kuri 320 basubijwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW