Nyagatare: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi akekwaho gutanga ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama na Perezida wa Koperative ihinga ibigori ya KOHIIKA, aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa ngo imodoka yari yafatiwe mu cyaha irekurwe.

Abatawe muri yombi ni Habineza Longin uyobora Umurenge wa Karama na Twiringiyimana Jean Chrysostom Perezida wa Koperative KOHIIKA ihinga ibigori muri Karama.

Nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabitangaje kuri Twitter, aba bombi uko ari babiri barakekwaho gutanga ruswa y’amafaranga kugira ngo imodoka ya Koperative yari yafashwe irekurwe.

RIB yagize iti “RIB yafunze Habineza Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori muri uyu Murenge, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga kugira ngo imodoka ya koperative irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.”

RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye, iboneraho gusaba abantu gutunga agatoki aho ruswa ivugwa hose kugirango ikomeze kurwanywa.

Aba bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyo itegeko rivuga

Ingingo ya 4 y’Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, rivuga ko umuntu wese usaba utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ariyo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa akemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW