Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021 Nyamvumba Robert wari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, akaba yarahamijwe icyaha cyo kwakira indonke, ndetse akatirwa gufungwa imyaka 6 no gutanga ihazabu ya miliyari 21,6Frw, yari mu Rukiko Rukuru aburana ubujurire ariko ku nshuro ya kane urubanza rwasubitswe ari we ubisabye.
Saa tatu zuzuye nibwo inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko yageze mu cyumba cy’urukiko, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Abashinjacyaha babiri.
Urubanza ntirwaburanishijwe kubera ko umwe mu Banyamategeko ba Robert Nyamvumba, Me Kabasinga Floride yavuze ko yagiye mu nama y’Abanyamategeko bagize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) ibera muri Zanzibar.
Nyamvumba Robert asanzwe yunganirwa n’abanyamategeko bane bavuye muri Cabine ebyiri. Me Gakuba Shema Charles, Me Sadi Jashi, Me Kabasinga Floride, na Me Sebukonoke Innocent.
Urubanza rwatangiye kuburanishwa bwa mbere mu bujurire ku wa 04 Ukwakira, 2021 nabwo rwarasubitswe bisabwe na Robert Nyamvumba ubwe n’Abanyamategeko kuko basabye Urukiko kumuha umwanya akabanza agasoma neza umwanzuro w’Ubushinjacyaha ku bujurire bwe, ndetse anasaba umwanya wo kubanza kuganira n’Abanyamategeko be.
Icyo gihe Umucamanza yumvise inzitizi za Nyamvumba urubanza arwimurira ku wa 22 Ukwakira, 2021.
Ubwo byari byitezwe ko urubanza ruburanishwa ku itariki yumvikanyweho n’impande zombi, nabwo Umucamanza yavuze ko urubanza rutakiburanishijwe kubera ko Me Gakuba Shema Cherles uri mu bunganira uregwa kuva yatabwa muri yombi muri 2020 yari yarandikiye Urukiko arumenyesha ko arwaye.
Umucamanza yahise avuga ko iburanisha risubitswe urubanza arwimurira ku wa 26 Ugushyingo, 2021 saa tatu za mugitondo.
Ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo, 2021 Umucamanza yabajije Robert Nyamvumba niba yiteguye kuburana ubujurire, avuga ko atiteguye kuko umwe mu Banyamategeko be, Me Kabasinga Floride yamubwiye ko itariki yahawe yo kuburana atazaba ahari kubera impamvu yavuzwe haruguru.
- Advertisement -
Me Kabatsinga Floride yasabye uwo yunganira gusaba ko urubanza rwe rwashyirwa ku wa 10 Ukuboza, 2021 kuko aribwo azaba yagarutse mu Rwanda.
Nyamvumba Robert yahise asaba Urukiko ko rwaha agaciro ubusabe bw’umwunganira mu mategeko urubanza rukimurwa.
Yakomeje asaba ko nirwimurwa Urukiko rwakorohereza Abanyamategeko be bakazahura mbere bakabanza kuganira kuri dosiye y’ubujurire bwabo mbere y’uko yitaba urukiko kuri iyo tariki.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa na Robert Nyamvumba, bubwira urukiko ko rwabifata nk’ibihuha kuko ibyo avuze ntaho bigaragara muri sysetem kuko ngo ngo ni ibyo yivuganiye n’Umunyamategeko we bisanzwe.
Ubushinjacyaha buti “Twaje hano twiteguye kuburana kuko uru rubanza rusubitswe inshuro nyinshi kandi buri munsi impamvu zituruka ku baburanyi.”
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko n’ubwo urubanza rwasubikwa ubutaha haboneka izindi nzitizi zisaba ko rutaba. Bwabwiye Urukiko ko niba Me Kabatsinga adahari abandi Banyamategeko basanzwe bunganira Nyamvumba bo bahari, ko kandi bamwunganira nta kibazo.
Me Shema Gakuba Charles wari mu rukiko usanzwe wunganira Nyamvumba Robert yahise avuga ko na we yari yaje kuburana kuko na we gusubika urubanza ntabyo yabonye muri system, gusa avuga ko niba Me Kabatsinga yarabimenyesheje urukiko ko atazaboneka urubanza rwasubikwa.
Impaka zamaze isaha irenga hagati y’Ubushinjacyaha n’Abanyamategeko bunganira Nyamvumba Robert.
Urukiko rwazifasheho icyemezo rutegeka ko urubanza rusubikwa ko ariko byanze bikunze ubutaha ruzaburanishwa nubwo mu cyumba cy’urukiko haba aharimo Umunyamategeko umwe wa Robert Nyamvumba.
Umucamanza yahise avuga ko urubanza rusubitswe rukazakomeza ku wa 07 Mutarama 2022 saa mbiri za mugitondo.
Nyamvumba Robert, umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba muri Nzeri, 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu (6) n’ihazabu ya Miliyari 21,6Frw.
Icyemezo cy’Urukiko yahise akijuririra mu Rukiko Rukuru ahabwa itariki yo kuburana ubujurire bwe ku wa 04 Ukwakira, 2021.
Robert Nyamvumba yahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ubushinjacyaha bwamureze icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranije n’amategeko.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/robert-nyamvumba-washakaga-ruswa-ya-miliyari-7frw-akatiwe-gufungwa-imyaka-6.html
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW