*Umwe yagerageje kwiyahura kubera inshuro yasiragiye ku Biro by’Umurenge ntahabwe Indangamuntu
Abantu batatu bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza bikekwa ko biyahuye umwe muri bo arapfa abandi bari kwitabwaho n’Abaganga.
Ku wa 11 Ugushyingo 2021, umusore witwa Hakizimana Ezechel w’imyaka 42 y’amavuko bikekwa ko yanyoye umuti buhagiza inka ajya mu nzu (yari asanzwe abana n’ababyeyi be) arikingirana bukeye ku wa Gatanu abaturage nibwo babimenye baratabara bamujyana kwa muganga nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbuye uriya nyakwigendera yari atuyemo yabibwiye UMUSEKE.
Ati “Yari afite ikibazo mu mutwe twabimenye dutinze bamujyana kwa muganga atabasha kutubwira icyamuteye kwiyahura, ku Cyumweru nibwo yapfuye aguye mu bitaro.”
Si muri Mbuye gusa, no mu kagari ka Rwotso ho mu Murenge wa Kibirizi naho hari abaturage babiri babikekwa ko bagerageje kwiyahura.
Umwe muri bo ni umugabo w’imyaka 28 y’amavuko bikekwa ko yashatse kwiyahura ku Cyumweru mu cyuzi cya Nyarubogo akurwamo n’abakirinda nyuma y’uko amazi yatumye areremba.
Yavugaga ko impamvu yatumye ashaka kwiyahura ari uko yasiragiye ku Murenge ashaka ibyangombwa (indangamuntu kuko ubusanzwe ntayo agira) ntiyayibona, akaba yaburaga uko yivuza.
Indi mpamvu avuga ko yabiteye ngo ni uko atazi ababyeyi be.
Undi w’imyaka 47 y’amavuko we bikekwa ko yashatse kwiyahura akanywa umuti witwa Rocket wari uguzwe na mugenzi we awumusigiye agiye kwihagarika, aje asanga arawunyoye.
- Advertisement -
Mutwarasibo yahise amubona aryamye ahita atabaza, ntihamenyekanye impamvu yari ibimuteye, bombi baracyitabwaho n’Abaganga.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akagari ka Rwotso butubwira ko butemerewe gutanga amakuru ko twabaza Akarere.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibirizi ntibyadushobokeye kuvugana na bo kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ari mu karuhuko, ushinzwe imari n’ubutegetsi wasigaye mu nshingano ntiyafashe telephone.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA