Nyanza: Urubyiruko rwakoze imirimo yo gusukura imihanda rwategereje amafaranga y’igihembo ruraheba

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwahawe akazi ko gukura ibyatsi mu muhanda no gusibura amateme n’ibindi ngo amafaranga bazahabwa abafashe kwiteza imbere, bavuga ko ahubwo byabateje ubukene kuko batarahembwa.

Akazi ko gukora ku muhanda bagahawe ngo amafaranga bazahembwa abafashe kwikenura

Uru byiruko rutarengeje imyaka 35 y’amavuko  ruravuga ko rwakoreye Kompanyi ya XMG COCO LTD bakora umuhanda Rukali-Nyagisozi,  binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko baha akazi ba rwiyemezamirimo bakiri bashya kugira ngo bibafashe gutera imbere ku bufatanye na RTDA ariko amafaranga babizezaga kubahemba ntibayabahemba.

Bakomeza bavuga ko bagitangira bizezwaga guhembwa mu minsi icumi, kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu Ugushyingo, 2021  bakoreraga amafaranga 1,500 ku munsi, bari bafite inshingano zo guharura ibyatsi bimera mu muhanda, gusibura rigole, amateme n’ibindi nubwo bakoze bategereje ayo bakoreye baraheba.

Umwe ati “Byarangiye Kompanyi ya XMG itatwishyuye kugeza naho abakozi bavuye mu kazi kubera kudahembwa.”

Undi ati “Batoranyije abakozi baritabira baratangira bumva ko bazahembwa ariko ntibahembwe.”

Barasaba ubuyobozi kubahemba amafaranga bakoreye.

Ubuyobozi bwa Kompanyi XMG COCO LTD buvuga ko ikibazo kizwi kugeza no ku Karere, Gilbert Murihano uyobora iyi Kompanyi  ati “Ikibazo kirazwi n’Akarere karakizi ariko bari kubikurikirana.”

Olivier Niyonshimye  uyobora Akarere ka Nyanza by’agateganyo yabwiye UMUSEKE ko nk’ubuyobozi bw’akarere bari bafite inshingano zo  gusura urwo rubyiruko bakareba ibyakozwe bakohereza raporo mu zindi nzego bakorana  none bikaba byarakoze.

Ati “Ntabwo ari Akarere kishyura nyirizina icyo dukora ni ugusuzuma ibyakozwe twarangiza tugakora raporo tukayijyana muri RTDA ari na byo tugomba gukora bidatinze abo ba rwiyemezamirimo bakabona kwishyurwa.”

- Advertisement -

UMUSEKE ntiwabashije kumenya nyirizina abakozi bose hamwe bishyuza gusa ubuyobozi bw’Akarere bwemera ko bwahaye kompanyi eshatu akazi, abakoraga muri Kompanyi ya XMG COCO LTD bari amatsinda umunani, itsinda rimwe ritarenze abantu 15.

Kudahembwa byabagizeho ingaruka zirimo no kureka akazi bakemeza ko babakoresheje bagamije kubateza imbere ariko byabateje ubukene.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA