Nyarugenge: Bibukijwe ko hari amategeko arengera ibidukikije ahana abamena imyanda ahatemewe

Kuri uyu wa gatandatu Abaturage b’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), babyukiye mu muganda wihariye wo gusukura igishanga, batoragura imyanda ibora n’itabora yiganjemo amashashi, ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa n’udupfukamunwa kugira ngo hakomezwe kurengerwa ibidukikije.

                                                       Hatoraguwe imyanda mu gishanga cya Muhima

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwavuze ko bitewe n’ibihe bya Covid-19 byahagaritse Umuganda, Akarere kahuye n’ikibazo cy’ubwiyongereye bw’imyanda mu gishanga cya Muhima no mu mazi muri rusange.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy yavuze ko uyu muganda ubasigiye ikintu kinini.

Ati “ Uyu muganda udusigiye kuzamura imyumvire y’abaturage kugera ku rwego babasha kumenya gutandukanya imyanda yaba ikomoka ku bikoresho bya pulasitike ndetse n’imyanda isanzwe kugira bibashe kujyanwa ahabugenewe mu bimoteri rusange.”

Ngabonziza Emmy yakomeje avuga ko mu gice cy’ igishanga ahakorewe umuganda ari igice cyerekezwamo  na ruhurura nyinshi zituruka mu baturage kandi kikaba gikikijwe n’igice kinini cy’ubucuruzi.

Umunyamabaganga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karera muri uyu muhango yavuze ko Imyanda bagiye batoragura ari ishobora kwiridwa ituruka mu bice by’Umujyi, imyinshi ituruka mu bice by’ubucuruzi ndetse no mu ngo mu Murenge wa Muhima.

Ati “ Icyo dukomeza gushishikariza abaturage nuko twakongera imyumvire, ndetse bakagira n’uruhare rwo kuyikumira dutora imyanda aho mu mihanda , twirinda kuyijugunya aho twiboneye kandi tubibutsa ko bihanwa n’amategeko.”

Patrick Karera yakomoje ku kintu cyuko kujugunya imyanda aho umuntu yiboneye hose bihanirwa n’amategeko arengera ibidukikije.

Ati “ Umuntu wese ujugunya imyanda ahatamewe ahanwa n’amategeko arengera ibidukikije. Ibihano tubiha , abacuruzi , abaturage ku giti cyabo ariko mu byukuri sicyo kigambiriwe cyane , tubona yuko mbere ko tunagera ku bihano , twahindura imyumvire yacu, imyanda tukayirinda , dukoresheje amabwiriza agena uburyo tuyicunga muri uyu Mujyi wa Kigali.”

- Advertisement -

Patrick Karera avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese kuko isuku ari umuco nyarwanda, yibukije ko n’ubwo umuganda rusange utarakomorerwa ariko abantu bakwiriye gukomeza kunoza isuku no kwibukiranya ko bibujijwe kujugunya imyanda ahabonetse hose.

Minisiteri y’ibidkikije yatangaje ko Umuganda rusange urimo gutekerezwa n’inzego z’ubuzima, uko icyorezo cya Covid-19 kizagenda kigabanuka Umuganda uzakomorerwa mu minsi iri imbere.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Patrick Karera yavuze ko Imyanda bagiye batoragura ari imyanda ishobora kwiridwa kandi ituruka mu bice by’Umujyi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy SADIKI RUBANGURA

UMUSEKE.RW