OIPPA isaba inzego zose kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore abafite ubumuga bw’uruhu

Ni ikibazo bavuga ko kibahangiyikishije cyane ndetse ko inzego z’ibanze zabafasha gukemura imbogamizi bahura na zo mu buzima bwa buri munsi, bamwe bavuga ko badashobora gusohoka mu ngo zabo  ku mugoroba, ku mpamvu zo gutinya ko bafatwa ku ngufu.

                                                                                     OIPPA Photo ( Archive)

Mu Rwanda hamaze kubarurwa abagera kuri 1238 bafite ubumuga bw’uruhu, bamwe muri bo ni ab’igitsina gore.

Bavuga ko hari abaturage bafite imyumvire ko iyo “asambanyije umuntu ufite ubumuga bw’uruhu bizana ubukungu”, abandi bafite imfumvire ko bikiza indwara zidakira harimo SIDA na Kanseri,  cyangwa bikabaha amahirwe y’iterambere baba batarabashije kwigezaho ubwabo, ibyo bikaba intandaro yo guhohotera abo bafite ubumuga bw’uruhu.

Mukamana Vumiriya wo mu Karere ka Nyarugenge afite ubumuga bw’uruhu, avuga ko abenshi bashaka kumusanga ngo baryamane kubera ko bakeka ko yabatera amahirwe, cyangwa ishaba. Avuga ko adapfa gusohoka iwe mu masaha y’umugoroba mu rwego rwo kwanga gushyira mu kaga ubuzima bwe.

Kabanyana Ruth na we  afite ubumuga bw’uruhu, avuga ko abasore bashatse kumufata ku ngufu kugera aho yibaruje mu nzego z’ibanze ngo bamucungire umutekano.

Usibye abo basore, avuga ko abo mu muryango w’umugabo yashakanye na we bakundana, baje kumumwangisha bavuga ko “yashatse ingurube”, bituma batandukana.

Nyirahabimana Belina na we afite ubumuga bw’uruhu atuye mu Karere ka Rutsiro, yemeza ko umwana we yafashwe ku ngufu, ndetse ko nubwo umugabo we afite amafaranga menshi yamwanze amuziza ko afite ubumuga bw’uruhu.

Hakizimana Nikodeme Umuyobozi w’Ihuriro riharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA) asaba inzego zitandukanye kubafasha mu rugamba rwo gukumira ihohoterwa abafite ubumuga bahura na ryo.

Ati: ”Turasaba abagore n’abakobwa bakorerwa ihohotera kwegera inzego z’ibanze kugira ngo barenganurwe, bahabwe uburenganzira busesuye nk’abandi bose. Mureke dufatanye urugamba rwo kurwanya ihohoterwa.”

- Advertisement -

Usibye ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahura na ryo, bavuga ko no mu mibereho ya buri munsi bafite andi magambo akomeretsa babwirwa ataboroheye, nko kubwirwa ko mu ijoro bajya ikuzimu bakagaruka mu gitondo, ndetse ngo hari abumva babatangaho ibitambo, kwimwa uburenganzira ku mutungo mu miryango bakomokamo, n’ibindi bitandukanye basaba kurenganurwaho.

Abafite ubumuga bw’uruhu bafite ibibazo bitandukanye bibugarije basaba ko bikorerwa ubuvugizi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

EVANCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW