Omah Lay yageze i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatandatu

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay, yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo gikomeye akora kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena.

Umunya-Nigeria Omah Lay yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere

Ni igitaramo cyiswe “Kigali Fiesta” aza gufashwamo n’abahanzi nyarwanda bakunzwe barimo  Platini P, Ish Kevin, Juno Kizingenza, Ariel Ways, Davis D na Bushali.

Omah Lay yageze ku Kiguha cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu ahagana saa tatu z’ijoro.

EAP imenyereweho gutegura ibitaramo mu Rwanda niyo yazanye uyu muhanzi gutaramira abanyarwanda.

Omah Lay yavutse mu 1997. Ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria. Uyu musore yatangiye kumenyakana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Nyuma akora izindi zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’ , ‘Godly’ ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’.

Omah Lay aje muri “Kigali Fiesta” nyuma y’amasaha macye asohoye indirimbo nshya yise “Free my Mind”.

Kwinjira muri iki gitaramo, itike isanzwe ni ibihumbi 10, VIP ibihumbi 20 mu gihe VVIP ari ibihumbi 30, aha ni ku muntu waguze itike mbere ariko umuntu uzakuyigurira ku muryango umunsi w’igitaramo, kuri ibi biciro hariyongeraho ibihumbi 5.

Ibi kandi bikaba byiyongera ku kuba umuntu agomba kuba afite byibuze urukingo rumwe rwa Coronavirus, n’igisubizo cy’uko nta bwandu bwa Coronavirus afite kitarangeje amasha 72.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW