Perezida Kagame yakemuye impaka z’ibyapa n’umuvuduko ziri hagati ya Polisi n’abakoresha umuhanda

Ubwo yayoboraga ibirori byo gushimira abasoreshwa beza Perezida Paul Kagame yakomeje ku mpaka ziriho hagati ya polisi y’igihugu n’Abakoresha umuhanda, aho benshi binubiye kwandikirwa ko bakabije ku muvuduko wo kutagendera ku biteganywa n’ibyapa bka km 40/h na km 30/h, yasabye ko Polisi ijya hagati umuvuduko ntube mwinshi uteza impanuka, ariko ntube na muke ubuza abantu kugera aho bagiye.

Perezida Kagame ubwo yavugaga ijambo ku munsi w’Umusoreshwa kuri uyu wa Gatanu tarikki 19 Ugushyingo, 2021

izi mpaka zari zabuze Umucamanza zari zimaze iminsi, ariko zumvikanye cyane ubwo Umunyamakuru wa TV Radio/One akaba n’umuyobozi wayo KNC yagigiranaga kuri micro n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera rukabura gica, amubwira ko Polisi yandikira abantu umuvuduko ukabije kandi bari munsi ya Km 60/h, nyamara Kabera akavuga ko bitabaho ko nta we urengana, ko abagenda mu muhanda bakurikiza ibyo ibyapa biteganya.

Izi mpaka Perezida Paul Kagame na we zimwe yarazumvise ibindi abisoma mu bitangazamakuru, ndetse ubwo yashimiraga abasoze neza yazikomojeho kandi benshi bagaragaza ko byari bikenewe.

Ati “Akantu nagira ngo nzane aha, njya mbibona ku mbuga zihana amakuru (Social Media), ibyo maze kubona hanze aha, abantu bose uko baje, abanshi muri mwe mwaje mutwara imodoka umenya mwaje musora inzira yose kugera hano.

Nabonye abantu bitotomba, umuvuduko w’imodoka tugenderamo, nabonye abavuga ukuntu bahanwa, n’ibihano ibyo ngira ngo bireba Polisi ntabwo bireba RRA cyangwa na RRA umenya bakorana. Baravuga ngo nta we uhumeka abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano, uwarengeje ibilomtero nka 40km/h.

Uwo muvuduko ni nk’uwo bamwe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda, ndakeka ko babanje gutubura amafaranga cyane kugira ngo… Ariko ni ibintu bibiri tugomba guhuza, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwisnhi cyane ibivamo murabizi ariko nanone ntabwo umuvuduko wawushyira hasi ku buryo utagera aho ujya.”

Iri jambo ryakiriwe neza n’abari kuri Intare Arena bakomye amashyi y’urufaya yamaze umwanya munini.

Perezida Kagame ati “Nabwiye Abapolisi ko bagira ‘balance’ (gushyira mu gaciro).”

Yavuze ko aza gushaka ababishinzwe bakanoza ibintu uko bikwiye. Ati “Hari n’abavuga ngo nta kimenyetso kitubwira ibi, hari aho ugera bakavuga ngo ni km 50/h ariko hari icyapa, iyo kidahari ubibwirwa n’iki? Ntabwo twifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru ariko abantu na bo uko bagenda bigomba kujya mu gaciro.”

- Advertisement -

Ibindi Perezida Kagame yasabye ni Abikorera ko bakwiye gukomeza gufatanya n’inzego z’Ibanze za Leta n’abandi bafatanyabikorwa kwigisha kurushaho ibijyanye n’Imisoro, abantu bakumva neza imisiro n’amategeko ayigenga n’uruhare mu iterambere ry’igihugu, ngo bizatuma abifuza gutanga umusoro ku bushake biyongera.

Icya kabiri yatanzeho inama ni ugukomeza kwitabira no kurushaho gukoresha ikoranabuhanga.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/impaka-za-knc-na-cp-kabera-kuri-camera-nibyapa-zabaye-hit-ku-mbuga-nkoranyambaga.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW