Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Karuretwa anahabwa inshingano nshya

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera  Col Patrick Karuretwa amuha ipeti rya Brigadier General ahita ahabwa n’inshingano nshya.

Col Patrick Karuretwa yahawe ipeti rya Brigadier General anahabwa inshingano nshya

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RDF ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 05  Ugushyingo 2021, nyuma yo kuzamurwa mu ntera, Colonel Karuretwa  yahise agirwa  Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

Karuretwa yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021 yari Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika, umwanya yaje gusimburwaho na Irene Zirimwabagabo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW