Perezida Paul Kagame na Museveni nta we ugihamagara undi ngo baganire

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye igitangazamakuru cya Al Jazeera cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo, 2021 yababwiye ko nta kuganira kukiri hagati ye na Perezida Museveni nk’uko mbere byahoze.

Perezida Kagame na Perezida Museveni bahujwe na Angola ifatanyije na DRCongo ariko bisa n’aho umubano w’ibihugu by’u Rwanda na Uganda nta ntambwe wigeze utera (Archives)

Umunyamakuru Ali Alidafiri wabajije Perezida Kagame, baganiriye ku bibazo bitandukanye birimo Demokarasi, no kuba mu Rwanda hari “Opozisiyo”. Iki kibazo Perezida Kagame yagisubije avuga ko abona iyo Opozisiyo mu Rwanda ihari kuko hari abatabona ibintu kimwe n’ubutegetsi buriho.

Yavuze ko abashaka guha umurongo Africa mu bijyanye n’imiyoborere yayo ubu nta mwanya bagifite, kuko ngo mu bibazo umugabane ufite harimo uruhare rwabo, kandi rugomba kugarukwaho aho guceceka ku makossa bakoze ndetse n’ayo bakora ajya gusa n’aya mbere.

Ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda, Perezida Paul Kagame yavuze ko imizi y’ikibazo izwi kandi ko hagomba gushakishwa uburyo bwo kugikemura.

Yavuze ko imipaka y’u Rwanda na Uganda ifunzwe ku mpamvu kandi igomba kuvaho kugira ngo ifungurwe. Iyo mpamvu nta yindi ngo ni uko Abanyarwanda muri Uganda bahura n’amakuba, kandi bigasa n’aho ari inzira ubuyobozi bwaho bwahisemo nyamara ku baturage ba Uganda baza mu Rwanda bakaba bakora ibyabazanye uko bisanzwe.

Perezida Kagame yavuze ko yigeze kujya aganira na Perezida Yoweri Museveni, ariko ubu ngo byarahagaze kugera igihe ibibazo bizakemukira.

Ati “Twajyaga tuvugana, ariko hashize igihe bisa n’ibyagabanutse cyangwa byahagaze. Kugeza igihe ibibazo bizakemuka, kuko kuvugana ntabwo ari ukuvuga gusa. Tuvugana kuko twahuye kandi hari ibyo dushaka gukorana, nib anta gihari kuvugana bimaze iki?”

Perezida Kagame yanabajijwe iby’urugamba ingabo z’u Rwanda zifatanyamo n’iza Mozambique mu guhashya ibyihebe bya al Shabab avuga ko Mozambique yasabye ubufasha u Rwanda ruritabira, kandi ngo hari byinshi byakozwe, ndetse avuga ko nta kibazo abibonamo.

Icyo kuba ingabo z’u Rwanda zizamara igihe kirekire muri Mozambique, avuga ko nta tariki ihari kuko bizava mu biganiro hagati y’ibihugu byombi, Mozambique n’u Rwanda hamaze gusuzumwa impamvu izo ngabo zahaguma n’akazi zaba zihakora.

- Advertisement -
Nk’uko byahoze, Perezida Paul Kagame na Museveni bahana ibiganza ku mupaka wa Gatuna muri Gashyantare 2020 (ARCHIVES)

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW