RBC yaje ku isonga mu bigo by’icyitegererezo mu gukingira Covid-19 muri Afurika

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC n ‘icyo muri Maroc byaje ku isonga mu kuba imbere na ntangarugero mu guhangana, guhashya no gukingira Covid-19 ku Mugabane w’Afurika.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda RBC cyatoranyijwe na Africa CDC mu bigo bibiri byabaye indashyikirwa mu gukingira Covid-19

Ibi bigo bya RBC(Rwanda Biomedical Center) na Institut Pasteur du Moroc, byashyizwe kuri uyu mwanya ni Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC). Ibi bigo byombi bikazashyirwa mu ihuriro ry’ibigo by’cyitegererezo mu gukingira Covid-19.

Africa CDC yatangaje ko RBC n’iki Kigo cy’Ubuzima muri Maroc byagaragaje ubushobozi budasanzwe  mu bijyanye no gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda yo gukingira Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko ari iby’agaciro kuba RBC yatoranyijwe mu bigo by’ibitegrerezo mu gukingira Covid-19, agahamya ko uyu ari umusaruro mwiza w’imbaraga igihugu cyashyize mu gukingira iki cyorezo. Bityo ngo hari ubunararibonye bakwiye gusangiza abandi.

Ati “Hari ubunararibonye twasangiza abandi byanashoboka tugatanga umusanzu, hari uburyo bwo gutumiza inkingo haba izo tugura cyangwa izo tubona biciye muri Covax no mu bihugu by’inshuti, hari kwitegura kuzakira ku gihe kugirango zikoreshwe zitangiretse no kuzigeza vuba mu bigo Nderabuzima n’amavuriro kugirango dukingire abaturage. Ndetse ntitwakirengagiza kuba Abanyarwanda bafite amakuru ahagije kuri iyi ndwara no kuyirinda ku buryo baba abafatanyabikorwa mu ikingira.”

Minisitiri Dr Ngamije, akomeza avuga ko  kuba u Rwanda rwaje mu bihugu bifite ibigo by’indashyikirwa ari umukoro bahawe wo gukomeza gutera imbere no kuba ku isonga,kuko byaba bibabaje waje imbere ejo ukaza mu b’inyuma, bityo inzego zose z’ubuzima kugeza ku Bajyanama b’Ubuzima bahawe inshingano zo gukora neza mu guhashya Covid-19.

Mu Rwanda hakingiwe abantu 25% by’abagomba gukingirwa bose bagera kuri 7,800,000. Intego akaba ari ugusoza uyu mwaka wa 2021 hamaze gukingirwa abagera kuri 40%. Ibi bikazashyigikirwa n’inkingo u Rwanda ruteganya kwakira vuba zirenga miliyoni eshatu.

Mu Mujyi wa Kigali abantu 93% by’abagomba gukingirwa bahawe doze zose uko ari ebyiri, gusa ngo no mu tundi turere bakazakomeza kuzamura imibare y’abakingirwa icyorezo cya Covid-19.

Ni mu gihe mu gihugu cya Maroc bamaze gukingira abagera kuri 80% by’abagomba gukingirwa bose, iyi ikaba impamvu ikigo cy’ubuzima muri iki gihugu cya Institut Pasteur du Moroc, cyatoranyijwe n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC) hamwe n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC nka bandebereho mu gukingira Covid-19.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW