Rubavu: Hagiye gutangwa ibihembo bya Bugoyi Side Awards ku nshuro ya mbere

Ku nshuro ya mbere mu Karere ka Rubavu i Burengerazuba bw’u Rwanda hari gutegurwa ibihembo byiswe Bugoyi Side Awards mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro mu byiciro bitandukanye no gushimira abayikoramo.

                                                         Ben Adolph uri mubahatana muri Bugoyi Side Awards

Iki gikorwa kigiye kubaho ku nshuro ya mbere i Rubavu cyateguwe na Bugoyi Side Tv ikorera kuri Youtube na El Classico Beach , mu rwego rwo guteza imbere abafite ukuboko kunini mu myidagaduro no gushimira abakoze neza mu myidagaduro yo muri kariya Karer kazwiho kugira impano zitangaje.

Igisubizo Yvan ukorera itangazamakuru kuri Youtube akaba na nyiri Bugoyi Side Tv iri gutegura iki gikorwa, yabwiye UMUSEKE ko bakoze uyu mushinga bashaka kongera gukangura abakora imyidagaduro baciwe intege n’icyorezo cya Covid-19, nk’abakunda imyidagaduro bafashe iya mbere kugira ngo bazahure imyidagaduro yi Rubavu.

Yagize ati ” Nkabakunda imyidagaduro twatekereje ku kintu cyakongera kubabyutsa ibyo bakoze bigahabwa agaciro, Ni abantu basusurutsa ababakurikira. Turashaka kubibashimira no kubashyigikira.”

Ibi bihembo biteganijwe gutangwa kuwa 27 Ugushyingo 2021 bizajya biba buri mwaka, ku nshuro ya mbere bizatangirwa muri El Classico Beach kuri Brasselie ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Hazahembwa abari mu byiciro bigera kuri 12 birimo abahanzi, abakina filime, abanyamideli n’abagira uruhare mu gufasha imyidagaduro (Best supporters).

Abateguye Bugoyi Side Awards bavuga ko ibi bihembo bizashyira itafari ku myidagaduro yo mu Karere ka Rubavu.
Gutora abazegukana ibi bihembo bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga za Bugoyi Side Tv ( Intsagram na Facebook) ndetse no ku butumwa bugufi bwoherezwa kuri numero +250785527265.

Nshimiyimana Onesphore uzwi nka WEST ni rwiyemezamirimo ukora ubucuruzi bw’akabari, arazwi mu ruganda rw’imyidagaduro kuko afasha abahanzi benshi akaba ari n’umwe mu bahisemo gufasha abahanzi bo mu Karere avukamo, ari mu bahatana mu cyiciro cya Best Supporter ofthe Year.

Ntiharatangazwa ibihembo bizahabwa abazegukana ibikombe muri buri cyiciro.

- Advertisement -
Cyuzuzo Yvan nyiri Bugoyi Side Tv iri gutegura Bugoyi Side Awards
Nshimiyimana Onesphore uzwi nka WEST wateguye inkunga Bugoyi Side Awards

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW