Rubavu: Humvikanye amasasu yahitanye abagabo 2

* Ubuyobozi buti “Muzibukire kujya muri Congo”

Amakuru avuga ko abagabo babiri bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bishwe barashwe, hagakekwa ko bari bavuye muri DR.Congo. Ubuyobozi bumaze kubwira Abanyamakuru ko abaturage bagomba kuzibukira kwambuka bajya muri Congo banyuze mu nzira zitemewe.

Abaturage muri Cyanzarwe basabaga imirambo y’abarashwe

Mu gitondo kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo, 2021 mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu humvikanye amasasu yarashwe abaturage bari bavuye mu Burasirazuba bwa Congo.

Hari amakuru avuga ko abaturage mu gitondo bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba imirambo y’abarashwe.

Umuseke wamenye ko abarashwe ari HAKIZIMANA Jckson w’imyaka 33, BYIRINGIRO TWIZERIMANA w’imyaka 23, bahise bapfa uwafashwe ni MANISHIMWE Ibrahim.

Aba baturage bose ni abo mu Mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Busigari, mu Murenge wa Cyanzarwe ubuyobozi buvuga ko bari bafite magendu y’imyenda, inkweto n’isukari yo mu mandazi.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ubuyobozi buvuye kuganira n’abaturage, Umukozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange, Nibiyibizi Ntabyera Hubert, yasobanuye ibyo kuraswa kwa bariya baturage.

Umuyobozi yavuze ko barashwe ahagana saa kumi za mugitondo zirengaho (04h00 a.m), aho babiri barashwe undi umwe arafatwa.

Ati “Ni abaturage bari bambutse umupaka mu buryo butemewe, ahatemewe, hanyuma abasirikare babahagaritse abaturage ntibabyemera bashaka kubarwanya, nk’abashinzwe umutekano n’ubusugire bw’igihugu nta kindi bari gukora.

- Advertisement -

Birwanyeho barasa abaturage babiri ku bw’amahirwe make barapfa undi umwe arafatwa, akaba yashyikirijwe inzego z’umutekano.”

Uyu muyobozi abajijwe niba nta bundi buryo butari ukurasa umuturage bwari gukoreshwa, yavuze ko igihe abaturage batari bemeye guhagarara, byari bigoye kubatandukanya n’ “Interahamwe”.

Yahakanye iby’imyigaragambyo, avuga ko ari agahinda abaturage bagaragaje nk’ababuze abantu babo.

Abaturage bavuga ko igihe imipaka ihuza u Rwanda na RD.Congo idafunguwe n’ubundi bazakomeza kuraswa kuko ngo ubuzima bwabo babukesha hakurya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kagame Alain ukorera Umuseke i Rubavu avuga ko mu Murenge wa Cyanzarwe hakunze kuba abakora magendu, kenshi y’urumogi n’amabaro y’imyenda biva muri DR.Congo.

Umukozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange, Nibiyibizi Ntabyera Hubert, avuga ko abaturage babuze ababo ari ukubihanganisha “kuko umuturage w’u Rwanda afite agaciro”, ariko akabasaba “kuzibukira kwambuka bajya muri DR.Congo” kuko ngo ni icyaha gihanwa n’amategeko ndetse n’uwafashwe arashyikirizwa ubutabera.

Iki kibazo kimaze gufata intera muri uriya Murenge.

Umuyobozi avuga ko Akarere ka Rubavu gatekereza gufasha imishinga y’abagore n’urubyiruko kugira ngo itange akazi ku baturage amaramuko bayabonere mu Rwanda.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/inzira-yurupfu-mu-kibaya-gihuza-rubavu-na-dr-congo-abahaca-ntibazibukira.html

 

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW