Rutsiro: Umugabo arakekwaho kwica se wabo akoresheje isuka n’umuhini

Umugabo  wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, Akagari ka Nganzo yatawe muri yombi akekwaho kwica Se wabo witwa Munyagitari Jean Pierre akoresheje Isuka n’Umuhini.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa kane tariki 18 Ugushyingo 2021 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri.

Amakuru avuga ko intandaro y’uru rupfu ari ugushyamirana kw’aba bombi aho umwe yagiraga inama undi kureka ingeso yo kwiba ibitoki bya rubanda ariko undi ntabikozwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kivumu, Nsengirema Phanuel,yavuze ko uyu mugabo  bikekwa ko yishe se wabo nyuma yo kumubwira ko arambiwe guhora yumva ngo buri munsi yibye ibitoki by’abaturanyi.

Yagize ati “ Yaraye yishe se wabo, bapfuye ko yamubuzaga kujya kwiba ibitoki by’abaturanyi, akaba yamwishe akoresheje Isuka n’Umuhini wo mu isekuro yamukubise mu mutwe.”

Nsengirema yaboneyeho gusaba abaturage ba Kivumu kwirinda amakimbirane, Abashyamiranye bakegera Ubuyobozi bukabagira inama bitarafata indi ntera, ndetse akomeza yizeza abaturage ko Umutekano uhari.

Umurambo wa Nyakwigendera wari ufite imyaka 40 wajyanwe ku bitaro bikuru bya Gisenyi ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ni mu gihe ukekwa we  yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW