Sam Karenzi wasezeye muri Bugesera Fc yatangaje ko atari ku “Isoko ry’akazi” mu makipe avugwamo

webmaster webmaster

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC akaba n’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda, Sam Karenzi yamaze gutanga ibaruwa y’ubwegure bwe ku myanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’iyi kipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda,barizwa muicyiciro cya mbere.

Sam Karenzi umwe mu banyamakuru bafite igikundiro mu makuru y’imikino

Mu ibaruwa yandikiwe umuyobozi Mukuru wa Bugesera FC, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, Sam Karenzi yamenyesheje ko yeguye kuri uyu mwanya w’Ubunyamabanga ku mpamvu ze bwite.

Nk’uko byanditse muri iyi baruwa, Sam Karenzi agira ati “Mbandikiye  ngirango mbamenyeshe ko neguye ku mwanya w’umunyamabanga mukuru (Secretary General) wa Bugesera FC.”

Akomeza avuga ko icyemezo yagifashe ku giti cye, akongeraho ko azakomeza kuba inyuma y’ikipe ye akunda ya Bugesera FC.

Sam Karenzi ashimira ibihe byiza yagiriye muri iyi kipe ari muri izi nshingano, “Ndashimira byimazeyo ubunararibonye nahakuye, ndetse n’umwuka mwiza nakoreyemo mu gihe nari kumwe na Bugesera FC.”

Yongeyeho ati “Kugeza ubu sindi umunyamabanga wa Bugesera sindi n’umuvugizi wa Bugesera.”

Sam Karenzi yahakanye makuru amwerekeza mu makipe atandukanye arimo Musanze Fc, Gorilla Fc ndetse na Rayon Sports.

Yagize ati “Mwasetsa n’uvuye guta nyina, ibyo sibyo nta muntu udasimburwa mu mirimo, yari imaze kumbana myinshi ntabwo narinkiha Bugesera ibyo nkwiriye kuyiha, ntago nkituye i Bugesera ubu ntuye i Kigali ibyo kujya muri ayo makipe sibyo.”

Sam Karenzi yavuze ko ari icyemezo cye bwite yabanje kuganiriza umuryango we kandi ko nta kipe n’imwe yigize avugana nayo ku buryo aribyo byatumye ava muri Bugesera Fc.

- Advertisement -

Mu magambo ye yashimangiye ko atari ku isoko ry’akazi ko yabitewe n’inshingano nyinshi zitari zimworoheye.

Ati ” Ntabwo ndi ku isoko ry’akazi.”

Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b’imikino bafite ubunararibonye mu Rwanda, yumvikanye bwa mbere kuri Radiyo Huye mu Majyepfo  n’ubwo atahatinze, yahavuye ajya kuri radiyo ya Kaminuza y’u Rwanda Radio Salus mu karere ka Huye yamzeho imyaka  umunani.

Kuva muri Kamena 2020, Sam Karenzi n’abandi banyamakuru barimo Kazungu Clever, Horaho Axel na Bruno Taifa batangije impinduka mu kiganiro cy’imikino kuri Radio 10 aho bakise “Urukiko.” Iki kiganiro cyaje kwamamara cyane ariko bikavugwa ko kitishimiwe na bamwe mu bayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda aho banasabwe kugisenya, ariko nticyavaho ahubwo birangira Sam Karenzi asabwe kuba umuyobozi wa Radio 10 akava muri iki kiganiro “Urukiko” maze Taifa na we ajyanwa mu cya nimugoroba.

Nta minsi yaciyeho kuko tariki 1 Nyakanga 2021 iki kiganiro cyakorwamo impinduka maze Sam Karenzi akayobora Radio 10, yahise atangaza ko asezeye kuri Radio 10. Gusa yahise yerekeza kuri Radio Fine FM, hamwe n’abandi banyamakuru babiri bari kumwe kuri Radio 10 aribo Bruno Taifa na Horaho Axel bahise batangiza ikiganiro cy’imikino gishya bise “Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino”

Nyuma y’igihe gito ageze kuri Fine FM Sam Karenzi yahise agirwa umuyobozi w’iyi radio, ari naho akiri kugeza ubu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW