U Rwanda ruracyasuzuma niba ari ngombwa gutanga urukingo rwa Gatatu rwa COVID-19

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyatangaje ko mu gihe ubushakashatsi buri gukorwa bwagaragaza ko inkingo ebyiri za COVID-19 zitaba zihagije ku budahangarwa bw’umubiri hatekerezwa uburyo hatangwa urwa gatatu ku bantu bamwe na bamwe.

Nibura abarenga miliyoni 3.8 bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo rwa Covid-19

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ugushyingo, 2021 mu kiganiro na Radio Rwanda.

Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko imibare igaragaza ko ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu igenda igabanuka ahanini bigizwemo uruhare n’itangwa ry’inkingo za COVID-19 gusa asaba abantu kutirara ahubwo bagakomeza kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda icyorezo.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko imibare y’abarwara COVID-19 mu Mujyi wa Kigali igeze kuri 0.5% mu gihe mu gihugu hose iri hasi ya 1%, avuga ko ari intambwe ishimishije yatewe mu kurwanya iki cyorezo.

Dr Nsanzimana yavuze kandi ko mu gihe ubushakashatsi buri gukorwa bwagaragaza ko umubiri w’umuntu yakenera urukingo rwa gatatu kuri ebyiri zari zisanzwe zitangwa  kugira ngo agire ubudahangarwa, hatekerezwa uko rwatangwa.

Yagize ati “Urukingo rumwe cyangwa ebyiri zitaba zihagije umuntu akazafata n’ururenzeho. Iyo hashize amezi atandatu cyangwa umunani abantu bakingiwe, hari ibyiciro bimwe na bimwe ubudahangarwa butangira no kumanuka.”

Yakomeje agira ati “Ibyo na byo turi kubyigaho kugira ngo turebe nk’abantu bamaze ayo mezi bakingiwe, abakuze bafite izo ndwara zindi, turi kugenda dupima tureba niba ubudahangarwa  umubiri wakoze bubarinda kwandura cyangwa kurembywa na COVID19.”

Dr Sabin Nsanzimana, ashingiye kuri uyu musaruro mwiza ku igabanuka ry’icyorezo cya Covid-19, niho yahereye asaba Abanyarwanda kwirinda kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima yo kwirinda iki cyorezo mu gihe turimo twegera iminsi mikuru.

Yagize ati “Turegera iminsi mikuru, hamwe abantu baba bashaka gukora ibirori basa n’abasiganwa cyangwa biyishyura ibihe byashize, aho niho hava ibibazo bituma icyorezo kidacika nk’uko byagiye bigaragara mu bindi bihugu. Niyo mpamvu dutanga inama nubwo imibare ya Covid-19 isa neza mu Rwanda, kuko nko mu bitaro bya Nyarugenge dusigaranye umurwayi umwe gusa  ibintu n’undi umwe mu Burengerazuba mu bitaro bya Kibuye.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Biragaragara ko Covid-19 yagabunutse cyane, ni ingufu z’urukingo n’ibikorwa byinshi abantu bakoze. Twavuga ko ari ibintu byiza ariko abantu ntitwirare ngo tuvuge ko ibintu byarangiye.”

Magingo aya ibigo byose byitaga ku barwayi ba Covid-19 byamaze kuba bifungwa, Ikigo Nderabuzima cya Kanyinya akaba aricyo cyafunzwe ku ikubitiro mbere y’uko n’ibindi nabyo byamaze kuba bifungwa,  aho byakoreraga hakaba hagiye gukomeza gukoresha mu bindi bikorwa by’inzego z’ubuzima.

Kugeza ubu ibikorwa by’imyidagaduro birimo ibitaramo by’abahanzi byarafunguwe aho byitabirwa n’abakingiwe kandi bipimishije Covid-19, ibi niko binameze no mu mikino kuko abafana bamaze kuba bemererwa kugaruka ku bibuga. Gusa gukomorerwa ku ibi bikorwa abantu basabwa kwirinda ko byaba intandaro yo gusubira mu bihe bibi by’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.

Uyu musaruro mwiza w’igabanuka rya Covid-19, uturuka na none ku kuba abaturarwanda bakomeje gukingirwa uko inkingo zigenda ziboneka. Nko mu Mujyi wa Kigali, abantu bafite hejuru y’imyaka 18 bamaze gukingirwa ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza  ko abantu batatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwicwa n’icyorezo ugera kuri 1.331 mu gihe abanduye ari 17.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye abantu 1.990.105 [ubariyemo na 5.870 bafashe dose ya kabiri uyu munsi] kuva ibi bikorwa byatangira. Abantu 17.961 ni bo bahawe dose ya mbere y’urukingo uyu munsi bituma umubare wabo uba 3.809.747.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza no gushyira  mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Bambara neza agapfukamunwa, bashyiramo intera hagati y’umuntu n’undi mu gihe bari mu bantu benshi ndetse bakaraba neza amazi n’isabune.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND & NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW