U Rwanda na Hongiriya byashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo yoroheje ya miliyoni 52$ iki gihugu cyahaye u Rwanda azifashishwa mu mushinga wo kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Karenge rusanzwe rugemurira amazi Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Ugushyingo 2021, nibwo aya masezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongiriya (Hungary), Péter Szijjártó.
Aya masezerano yasinywe akaba ari ay’inguzanyo ihendutse kandi y’igihe kirekire, ibi bikiyongeraho ko izishyurwa ku nyungu ya 0%. Iyi nguzanyo ya Miliyoni 52$ ikazifashishwa mu kwagura no gusana uruganda rutunganya amazi rwa Karenge, aho ruzongera ingano y’amazi rutunganya akava kuri metero kibe ibuhumbi 15 zikagera kuri metero kube ibihumbi 36.
Minsitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijima nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano y’iyi nguzanyo, yavuze ko ubu ari ubugwaneza bw’iki gihugu cya Hongiriya, yongeraho ko inguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 0% kandi ko bakazatangira kuyishyura mu nyuma y’imyaka 6.
Ati “Iyi nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 0% mu gihe cy’imyaka 30 kandi kuyishyura bikazatangira nyuma y’imyaka itandatu. Ubu ni ubugiraneza bwa Guverinoma na Hongiriya, Umujyi wa Kigali n’ibice biwukikije bikomeze kwaguka ku muvuduko uri hejuru ari yo mpamvu amazi akenewe akomeje kwiyongera, ibi bikaba bisaba kongera ishoramari mu bikorwaremezo by’amazi n’isuku n’isukura. Niyo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishimiye inkunga ya Hongiriya.”
Ikigo cya WASAC kizashyira mu bikorwa uyu mushinga, kizakorana n’abashoramari ba Hongiriya mu kwagura uru ruganda, kompanyi z’iki gihugu zisanzwe zifite ubunararibonye mu gukora ibi bikorwa.
Uretse aya masezerano y’iyi nguzanyo ihendutse yahawe u Rwanda izishyurwa ku nyungu ya 0%, hari undi mushinga w’ishoramari wa miliyoni 46$ (asaga miliyari 46 Frw) zizahabwa ibigo by’ubucuruzi mu bihugu by’u Rwanda na Hongiriya.
Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Hongiriya (Hungary), Peter Szijjarto, yavuze ko bubaha uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere, ashimangira ko uyu mushinga uzaba icyitegererezo ku bigo by’ubucuruzi bya Hongiriya, yemeza ko guhatana ku isoko ry’ubucuruzi rya Afurika bitoroshye.
Yagize ati “Twubaha cyane uburyo u Rwanda rwakomeje gutera imbere muri iyi myaka ya vuba aha, kandi twishimiye kugira uruhare muri iri terambere. Igihugu cyacu ni kimwe mu bifite ubukungu bufunguye ku Isi kandi turabizi ko kuza ku isoko rya Afurika bitoroshye kuko bisaba guhatana cyane ariko twizeye ko uyu mushinga uzaba ikitegererezo ku bigo by’ubucuruzi muri Hongiriya.”
- Advertisement -
Yakomeje avuga ko banki y’ishoramari ya Hongiriya yashyizeho iyi gahunda y’inguzanyo ya miliyoni 46$ mu rwego rwo gufasha ibi bigo by’ubucuruzi mu bihugu byombi mu kubifasha kwaguka no gukora ku masoko yombi, ashimangira ko ari intangiriro nziza y’ibigo bya Hongiriya mu gukorera ishoramari mu Rwanda. Ahera ko avuga ko umwaka utaha iki gihugu kizafungura ibiro biharagariye inyungu zacyo mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Hongiriya (Hungary), Péter Szijjártó, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kuva kuri uyu wa Gatatu, tariki 10 Ugushyingo 2021.
Uyu muyobozi akaba yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muyobozi kandi yabonanye na mugenzi we w’u Rwanda, Minsitiri w’Ububanye n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bagirana ibiganiro mu muhezo.
Minsitiri Biruta yavuze ko ibihugu byombi bikataje mu kunoza umubano wabyo byombi, yongeraho ko hari gahunda yo kongerera ubushobozi abadipolomate b’u Rwanda biciye mu mahugurwa bazahabwa na Hongiriya.
Mu bandi bayobozi bakuru b’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongiriya (Hungary), Peter Szijjarto, yabonanye na bo harimo Minsitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda.
Biteganyijwe ko hasinywa andi masezerano mu rwego rw’ubuzima, aho iki gihugu cya Hongiriya cyatangiye gukora inkingo za Covid-19, bityo ngo kuba u Rwanda na rwo rwitegura kuzikora, ibihugu byombi bikazafatanya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongiriya (Hungary), Péter Szijjártó yaje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yitwaje n’inkunga y’Inkingo za Covid-19 zisaga 300,000 zo mu bwoko bwa Sinopharm na AstraZeneca, aho zigomba gushyikirizwa inzego z’ubuzima mu Rwanda.
Kugeza magingo aya Hongiriya (Hungary) nta amabasade igira mu Rwanda, inyungu z’iki gihugu zikaba zirebererwa n’ibiro by’iki gihugu biri Nairobi muri Kenya. Gusa mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2022, iki gihugu kikazafungura ibiro mu Rwanda.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW