U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira abari mu kaga muri Libya

Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye amasezerano ifitanye n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo kwakira impunzi n’abandi bantu bari mu kaga muri Libya kenshi bahageze bashaka kujya mu bihugu by’i Burayi.

Indege ya Libya yazanye impunzi mu cyiciro cya Gatanu mu ijoro rya yatiki 29 Ukuboza, 2020 gusa nyuma yabo haje icyiciro cya 6

Umubare w’impunzi inkambi y’agateganyo ya Gashora mu Bugesera igomba kwakira wavanywe kuri 500 ugezwa kuri 700.

Tariki 10 Nzeri 20219, Addis Ababa muri Ethiopia nibwo Leta y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yemereraga u Rwanda kuzakira impunzi 500 z’Abanyafurika zageze muri Libya ari abimukira bari mu nzira ziberekeza i Burayi.

Ni nyuma y’uko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame agaragaje ubushake bwo kwakira izi mpunzi nyuma yo kumva ubuzima bubi zari zibayeho harimo no kugirirwa nabi.

Inkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera ikaba ariyo yahise ihabwa gucumbikira izi mpunzi.

Amasezerano yasinywe mu 2019 yongeye kuvugururwa ku wa 14 Ukwakira 2021 akazageza mu Ukuboza 2023.

U Rwanda ruzakomeza kwakira no gucungira umutekano bamwe muri ziriya mpunzi bari muri Libya bifuza kuba mu Rwanda by’agateganyo nyuma bagashakirwa ibihugu byagaragaje ubushake bwo kubakira.

Amakuru UMUSEKE ufite nuko kugeza ubu mu mpunzi 648 zaje mu byiciro bisaga bitandatu, impunzi zigera kuri 442 zamaze gufashwa kujya mu bindi bihugu birimo ibyo mu Burayi.

Mu nkambi ya Gashora hasigayemo abantu bagera kuri 215,  ni mu gihe abana basaga 11 muri izi mpunzi bavukiye ku butaka bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Ibihugu izi mpunzi zafashijwe kujyamo harimo Sweden, Norway, Canada, Ubufaransa n’Ububiligi.

Izi mpunzi zageze mu Rwanda hakaba nta n’imwe muri zo yari yasaba kuguma mu Rwanda. Icyiciro cya Gatandatu ni cyo giheruka kuva muri Libya cyageze i Kigali muri Mata 2021, aho baje ari impunzi zigera ku 122. Izindi zaherukaga kuza mu gihugu zari 130 zagejejwe i Kigali ku wa 30 Ukuboza, 2020.

Impunzi ziturutse muri Libya zageze bwa mbere mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2019, aho ku ikubitiro haje impunzi 66 zahise zijyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora yari yarifashishijwe mu kwakira impunzi z’Abarundi mu 2015.

U Rwanda rwemeje, binyuze mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ko amasezerano avuguruye yasinywe, ndetse ko ibikorwa byo gufasha ziriya mpunzi n’abandi bamerewe nabi muri Libya bizatangira.

Itangazo rigira riti “Ingendo z’indege zitwaye impunzi byitezwe ko zizasubikura, kandi bizakorwa mu bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Libya. Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) uzakomeza gushakisha uburyo bwo gufasha muri icyo gikorwa, ushakishe amafaranga, ndetse utange ubufasha bukenewe mu mahugurwa no mu ishyirwa mu bikorwa. UNHCR izafasha mu gutanga ibikingira umutekano impunzi, no gutanga ibyangombwa bikenewe harimo ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuzima.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW