Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yatangaga ibisobanuro ku nteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku bibazo byagaragajwe na raporo ya Komisiyo komisiyo y’abakozi ba leta ya 2019-2020, yasobanuye ko bafashe ingamba zirimo uburyo buri gutegurwa, aho abakoze ibizamini by’akazi bazajya bataha bamenye amanota bagize mu rwego rwo kurandura burundu uburiganya bwagaragajwe mu bizamini by’akazi.
Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Ugushyingo 2021, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasobanuriraga Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku ngamba zafashwe ku bibazo byagaragajwe na raporo ya komisiyo y’abakozi ba leta ku isuzumwa rya raporo y’iyi komisiyo. Ni ibisobanuro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri Gatabazi, yabwiye Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ko ibibazo birebana n’uburiganya bwagaragajwe mu ishyirwa ry’abakozi mu myanya mu turere dutandukanye habayeho iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu rwego rwo guhana abagize uruhare muri aya makosa.
Ati “Aho bitagenze neza natwe ntago bidushimisha, turi gufatanya kugirango haboneke ingamba zatuma ibizamini bitangwa mu buryo abantu babona amahirwe anagana nta wambuwe uburenganzira bwe. Mu rwego rwo kurandura burundu uburiganya bwakunze kugaragara mu bizamini by’akazi mu nzego z’ibanze. MINALOC ifatanyije na MIFOTRA tuzakomeza kuganira n’inzego no kubatoza kwirinda amakosa no guhana twihanukiye abagaragaraho imyitwarire y’uburiganya mu bizamini.”
Aha niho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yahereye avuga ko ibi bibazo by’uburiganya mu itangwa ry’akazi harimo hakorwa amavugurura azatuma abantu bazajya bakora ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga maze umuntu akazajya ataha azi amanota yagize.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yatangiye amavugururwa, aho hazashyirwaho uburyo bwo gukora ibizamini by’akazi hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku buryo umukandida azajya akora ikizamini agataha amaze kubona amanota ye kandi mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi bizunganira izindi ngamba zafashwe mu rwego rwo kunoza imikorere n’imitangire ya serivise kuri RALGA.”
Ibi bibazo by’uburiganya mu itangwa ry’akazi byiganje mu turere twa Kicukiro, Kayonza, Rwamagana, Karongi, Nyamagabe na Kirehe nk’uko raporo ya komisiyo y’abakozi ba leta ya 2019-2020 ibigaragaza.
Gusa MINALOC yagaragaje ko muri buri Karere hari ahabaye iseswa ry’ibizamini ndetse n’abari mu myanya mu buryo bufifitse barahagarikwa ndetse hakorwa ibizamini ku bavukijwe amahirwe yo gukora ibizamini by’akazi ahatanzwe urugero rwo mu Karere ka Nyamagabe.
Gusa mu turere twa Kirehe na Rwamagana imyanya y’akazi iracyashakirwa abakozi biciye mu buryo buzira amanyanga.
- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW