Umuforomo wo ku Bitaro bya Byumba birakekwa ko yiyahuye arapfa

Gatete Bernard w’imyaka 38 wari Umuforomo ku Bitaro bya Byumba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba, nyuma aza gupfa. Amakuru avuga ko yari afitanye amakimbirane n’umugore we, “amushinja kumuca inyuma n’ubusinzi”.

Ibitaro bya Byumba biheruka kuvugururwa (Photo RHA Twitter)

Byabereye mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna mu Mudugudu wa Kinihira II, aho Gatete bikimenyekana ko yanyoye imiti yica imbeba hahamagajwe imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Byumba agezeyo ahita apfa.

Umuyobozi w’ibitaro bya byumba, Dr Uwizeye Marcel yemeje aya makuru, yabwiye Umuseke ko inzego zishinzwe iperereza ziri kubikurikirana.

Ati: “Ntabwo ari Umuforomo yapfuye ejo (ku wa Gatatu tariki 3/11/2021), amakuru dukesha umuryango we birakekwa ko yiyahuye akoresheje ikinini kica imbeba.

Nta bimenyetso simusiga twaba dufite, ku Bitaro by’Akarere hari ibyo wahapimira n’ibyo utahapimira.”

Dr Uwizeye yongeraho ko biri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Ndetse yongeyeho nta kibazo yari afite mu kazi, ndetse no mu muryango we.

 

Intandaro yo kwiyahura, ngo yashinjaga umugore we kumuca inyuma

Uyu Muforo yari yarabyaranye abana bane n’umugore we, bivugwa ko yari asanzwe afitanye amakimbirane na we yo mu muryango aho yashinjaga umugore we kumuca inyuma ndetse n’ingeso z’ubusinzi.

- Advertisement -

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Ugushyingo 2021, saa sita z’amanywa ubwo yari Umuforomo yari avuye ku kazi ageze mu rugo nibwo bivugwa ko yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisuna, Hategekimana Alphonse yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye ko Umuforomo yagerageje kwiyahura maze bagera mu rugo rwe niko gusanga ubuzima bwe bumeze nabi, bahita bamwihutana kwa muganga ariko agwayo.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bamenyekanisha ibibazo byabo mbere aho gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Yagize ati “Mbera na mbere ni uko bajya bamenyekanisha ibibazo byabo, dufite inshuti z’umuryango, dufite abayobozi b’abagaore, dufite ba Mutwarasibo yanatugana natwe tukamufasha niba adashaka ko ibintu bye bijya hanze, tukaba twabaganiriza ibintu bikagenda neza.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Evence NGIRABATWARE & TUYISHIMIRE Raymond
UMUSEKE.RW