Umwaka ushize Rayon Sports ntiyari iriho, ntabwo wakubaka ikipe mu mezi abiri- Masudi 

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma yasabye abakunzi b’iyi kipe kwihangana kuko nubwo batsinzwe na APR FC, bakwiye kumenya ko barimo kubaka ikipe itari ihari, ngo ni amahirwe kuba babona abakinnyi babasha gukina.

Masudi Djuma afite akazi gakomeye ko kubaka Rayon Sports yongera guhanganira ibikombe

Hari nyuma yo gutsindwa umukino w’abakeba, aho APR FC yatsinze Rayon 2-1.

Ku ruhande rwe abona nta byacitse kuko avuga ko yatsinzwe no kuba abakinnyi be bataramenyerana, cyane ko bari mu rugamba rwo kubaka ikipe itari ihari.

Ati “Reka mbabwire ikintu kimwe Abanyarwanda batari bazi, tuvuye ku ikipe itari ihari, umwaka ushize nta Rayon Sports yari ihari, mu kubuka ikipe ntabwo wayubaka mu mezi abiri.”

Yongeyeho ati “Babyumve neza abantu bazi umupira barabizi, ahubwo ni amahirwe kuba twabonye abakinnyi bashobora gukina, ariko ushyiramo no guhuza, ntabwo byaza mu minsi ibiri.”

Masudi Djuma yizeye ko bitewe n’uko abona ikipe ye, mu minsi iri imbere izaba imeze neza kuko irimo kumenyerana.

Ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere, Masudi Djuma yavuze ko ari bwo bwa mbere yabona Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego rwayo, ari nabwo yatangiye gukoresha igerageza ashaka abakinnyi arobanura bamwe mu bo bafite uyu munsi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW