Itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bari bafite ipeti rya Major bagera kuri 460 bagirwa Lieutenant Colonel, abandi 472 bari ku ipeti rya Captain bazamuwe mu ntera bagirwa Major.
Iri tangazo rije mu mpera z’umwaka rivuga ko Col. Francois Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubutasi bwa gisirikare akaba n’Umuyobozi w’Ikoranabuhanga muri urwo rwego.
Abasirikare bafite ipeti rya Major bagera kuri 460 bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel (Lt.Col) mu gihe abandi 472 bari bafite ipeti rya Captain (Capt.) bazamuwe mu ntera bagirwa Major (Maj.).
Itangazo ry’ingabo z’igihugu rivuga ko mu bubasha ahabwa n’itegeko rishyiraho sitati yihariye ku basirikare ryo muri Gashyantare 2020, riha ububasha Minisitiri w’Ingabo bwo kuzamura abasirikare bato ku mapeti yo hejuru, ubwo bubasha yabukoresheje azamura bamwe mu basirikare.
Abasirikare bafite ipeti rya Warrant Officer II bagera kuri 4 bazamuwe ku rwego rwa Warrant Officer I. Abasirikare 14 bafite ipeti rya Segeant Mator bazamuwe ku ipeti rya Warrant II.
Minisitiri yanazamuye abasirikare 10 bari bafite ipeti rya Staff Sergeant ku ipeti rya Sergent Major. Abasirikare 225 bari bafite ipeti rya Sergent bazamuwe ku ipeti rya Staff Sergeant.
Umubare munini w’abasirikare bazamuwe ni ba Corporal 2,836 bashyizwe ku ipeti rya Sergeant ndetse n’abasirikare bo ku igaradi rya mbere, Private bagera ku 12, 690 bazamuwe ku igarade rya Corporal.
Itangazo rivuga ko icyemezo cyafashwe gihita cyubahirizwa.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW