Adama Barrow yongeye gutorwa nka Perezida wa Gambia ahigitse abo bari bahanganye batavuga rumwe n’ubutegetsi barangajwe imbere na Ousainou Darboe.
Adama Barrow yegukanye intsinzi ku majwi 53% uwamukurikiye wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Ousainou Darboe we yagize amajwi 28%. Ni mu matora yabaye ku wa Gatandatu, tariki 4 Ukuboza 2021.
Gambia yayobowe imyaka hafi 20 na Yahya Jammeh wafashe ubutegetsi akoze Coup d’Etat (1996-2017), yaje kuva ku butegetsi mu matora yatsinzwe na Adama Barrow utaravugaga rumwe n’ubutegetsi, gusa Jammeh yanze kurekura akurwaho ku ngufu.
Nyuma yo gushyira hanze ibyavuye mu matora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahise bagaragaza ko batemera ibyavuye mu matora.
Yahya Jammeh uba mu buhungiro muri Guinea Equatorial yagaragaje ukuboko kwe mu bikorwa byo kwiyamamaza muri aya matora akangurira abantu kudatora Perezida Adama Barrow.
Hamaze gutangazwa amajwi y’ibyavuye mu matora, Adama Barrow yahise ahamagarira Abanya-Gambia gushyira ku ruhande impamvu za politike ahubwo bagakangukira gushyira hamwe mu guteza imberere igihugu cyabo.
Ku rundi ruhande, Ousainou Darboe, Mama Kandeh na Essa Mbye Faal bahise basohora itangazo bagaragaza ko batanyuzwe n’ibyavuye mu matora.
Ivomo : BBC
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW