Aline Gahongayire ageze kure imyiteguro yo kumurika album ya 7

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yatangaje ko ageze kure imirimo ya nyuma yo gutunganya Album ye ya karindwi, akavuga ko imuteye amatsiko kuko mu ndirimbo zose yasohoye mu 2019 kugeza mu 2021 nta n’imwe izumvikanaho.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana wanditse izina mu Rwanda

Iyi Album ye ntizumvikanaho indirimbo nka ‘Warampishe’, ‘Izindi mbaraga’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Harimpamvu Pe (Remix)’, ‘Umwami Yesu’ yakoranye na Serge Rugamba ndetse na ‘Rendez-Vous’ yasohoye kuri iki Cyumweru.

N’ubwo izi ndirimbo zitazumvikana kuri iyi Album ye nshya, azirikana ko ‘zahesheje umugisha benshi zihembura imitima.’

Gahongayire avuga ko ahora asengera iyi Album, kandi ko indirimbo yakubiyeho zimubera nshya buri gihe iyo agiye kuziririmba.

Yagize ati “Nubwo nava muri iyi studio uyu munsi nkasubirayo nsanga indirimbo ya mbereye nshya.”

Avuga ko indirimbo hafi ya zose ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Ishimwe Karake Clément muri Kina Music, akizera ko zizafasha benshi.

Yagize ati “Numva nizeye Imana ko izagirira benshi umugisha kuko aba yabishyizeho (Clément) umutima kandi na we niryo turo aba atura Imana.”

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, yavuze ko yizera neza ko iyi Album izamuhesha umugisha ndetse na benshi’.

Akavuga ko iyi ari imwe muri Album ze izumvikanaho indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga ‘kugira ngo twagure imipaka mu kuririmba kwacu bijyanye n’amasengesho dusenga kugira ngo Imana iduhuze no hanze kuko turabishoboye kandi byakunda.’

- Advertisement -
Producer Ishimwe Karake Clément wo muri Kina Music, ni we wakoze indirimbo za Gahongayire

Gahongayire yavuze ko kugeza ubu amaze gukora indirimbo esheshatu kuri iyi Album. Iyi album ayisobanura nka Album y’umwuzuro w’ibyiza n’umugisha.

Uyu muhanzikazi agiye gusohora iyi Album nyuma y’uko mu minsi ishize asohoye indirimbo yise ‘Rendez-Vous’ yahimbye mu 2017.

Avuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo ya kabiri, ari bwo yongeye kwiyumvamo iyi ndirimbo iramufasha mu bihe bikomeye n’abandi.

Anavuga ko mu ikorwa ryayo yahuye na byinshi biyirwanya, ariko komera ku isezerano. Ndetse ko igisohoka yakiriye ubuhamya bwa benshi.

Gahongayire agiye gusohora Album ya karindwi mu gihe asanzwe afite album esheshatu ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Album ya mbere yayise ‘Nzahora mbyibuka’, ‘Umukiza wanjye ariho’, ‘Reka nkuvuge imyato’, ‘Amani’, ‘Amen’ ndetse na ‘New Women’ yamuritse mu 2017.

UMUSEKE.RW