Alliah yamuritse filime ivuga ku buzima bubi bw’umwana w’umukobwa watewe inda

Isimbi Alliance uzwi nka “Alliah” yamuritse filime nshya igaruka ku buzima bw’umwana w’umukobwa winjira mu rukundo ariko akaza guterwa inda akiri muto maze ubuzima bwe buka bubi cyane.

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah, Ramadhan uzwi nka Bamenya na Dj Diallo ukina muri iyi filime.

Filime ye yatangaje ko itubakiye ku buzima bwe gusa ahubwo harimo n’ibigaragara mu muryango Nyarwanda.

Isanzwe iri hanze ikaba irimo n’abakinnyi b’Abanyarwanda barimo DJ Diallo ukina ari Pasitoro, n’abandi basanzwe babarizwa mu ruganda rwa sinema Nyarwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 15 Ukuboza 2021, yavuze ko ari filime ya mbere Alliah akoze afatanyije na sosiyete yo muri Nigeria yitwa one Percent international management imufasha mu bikorwa bye.

Yavuze ko yahisemo kuyinyuza ku muyoboro wa youtube ”Isimbi ALIANCE Cool” kugira ngo abantu bo mu ngeri zitandukanye babashe kuyibona ku buntu kandi bitabagoye.

Ati “Nayikoze ku mpamvu zitandukanye, muri izo mpamvu ni uko nifuzaga ko yazajya kuri YouTube, Kuba igiyeho ntabwo ari cyo kivuga ko ariho birangiriye, nzayijyana n’ahandi Imana nimfasha.”

Nyuma yo gushyira hanze iyi filime, yatangaje ko afite ibindi bikorwa bitandukanye agiye gukorera mu bindi bihugu birimo Tanzania na Nigeria.

Yagize ati “Gufata amashusho muri Nigeria twaratangiye, ku munsi w’ejo nzajya Tanzania [avuga uyu munsi tariki ya 16 Ukuboza 2021] nyuma tuzagaruke mu Rwanda.”

Alliah yatangaje ko afite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa bye ahanira guteza imbere sinema Nyarwanda.

- Advertisement -

Ramadhan uzwi nka Bamenya ,umuyobozi wayo (Director) yasobanuye ko iyi filime imara isaha imwe n’iminota 40 ikaba yarakozwe mu gihe cy’umwaka.

Usibye kuba iyi filime”Alliah movie” yaranyujijwe ku muyoboro wa youtube, yatangaje ko yananyujijwe no kuri televiziyo yo muri Nigeria ikomeye mu bya sinema yitwa Magic Africa.

Isimbi Alliance avuga ari gukora ibikorwa byo kuzamura sinema nyarwanda ku rwego rw’Afurika.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW