Amavubi yahamagaye abakinnyi 26 bagomba guhura na Guinea

webmaster webmaster

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 26 bagomba kwitegura imikino ibiri ya gishuti izabahuza n’ikipe y’igihugu ya Guinea Syli Ntaionale iri mu myiteguro ya CAN.

Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 26 azifashisha akina na Guinea

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Ukuboza 2021, nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu yasohoye urutonde rw’abakinnyi 26 bakina imbere mu gihugu uretse umukinnyi umwe gusa.

Abakinnyi bahamagawe barangajwe imbere n’abazamu batatu, Ishimwe Jean Pierre wa APR FC, Ntwali Fiacre umuzamu wa AS Kigali na Hakizimana Adolphe ufatira Rayon Sports FC.

Mu bakina imbere y’umuzamu(Defenders) ni Nkubana Marc wa Gasogi United, Niyomugabo Claude na Buregeya Prince ba APR FC, Rutanga Eric, Usengimana Faustin (Police FC). Mu bakina inyuma kandi harimo Ngendahimana Eric, Serumogo Ali na Ndayishimiye Thierry bakinira ikipe ya  Kiyovu Sports, ndetse na Niyigena Clément wa Rayon Sports FC.

Mashami Vincent yahamagaye n’abandi bakinnyi 8 bakina mu kibuga hagati barimo Ruboneka Jean Bosco,Mugisha Bonheur na Manishimwe Djabel  ba APR FC. Muhire Kevin na Nishimwe Blaise bo muri Rayon Sports FC, hahamagawe na Benedata Janvier wa Kiyovu SC, Hakizimana Muhadjir wa Police FC na Joeffrey Rene Assouman ukina muri Hillerødfodbold yo mu cyiciro cya kabiri muri Denmark.

Abakinnyi bandi bahamagawe ni abashaka ibitego barimo Sugira Ernest wa AS Kigali, Usengimana Danny wa Police FC, Mugunga Yves na Byiringiro Lague  ba APR FC. Hahamagarwa kandi  Mugenzi Cédric wa Kiyovu SC na Muhozi Fred wa Espoir FC.

Nyuma yo gutangaza uru rutonde rw’abakinnyi 26 bazifashishwa mu mikino ya gicuti na Guinea, Umutoza Mashami Vincent, yavuze ko guhamagara abazamu bakiri bato biri no mu kubaha amahirwe ngo nabo bigaragaze.

Ati “Aba rero iyo ubabonye ureba aho wabashakira amahirwe ukahabura ariko iyo ubonye amahirwe nk’aya nko gukina imikino myiza na Guinea izajya muri CAN, ni igihe cyo kubaha umwanya bakakwereka ko bahari ndetse n’icyo bashoboye, bakava mu mwambaro wa club bakanambara uw’ikipe y’igihugu ndetse ukanareba uko bitwara ku bakinnyi batavuga ururimi rumwe.”

Mashami Vincent  yakomeje agira ati “Abandi twahamagaye hagaragaramo amasura mashya, biragoye ko rero wahamagara abakinnyi benshi ufite igitutu cyo gushaka amanota atatu, kimwe n’ahandi umukinnyi ntahamagarwa mu ikipe nkuru ariko kuba bataragaragaye mbere si uko batari bashoboye ahubwo aho twari turi ntibahuraga naho. Gusa imikino nk’iyi ya gishuti niho wabona ubushobozi bwabo.”

- Advertisement -

Ikipe y’Igihugu Amavubi igomba gukina imikino ibiri ya gishuti na Guinea, umukino wa mbere ukazakinwa ku wa 3 Mutarama undi ukinwe ku wa 6 Mutarama 2022, yose ikazajya ikinirwa kuri Sitade Amahoro.

Abakinnyi bahamagawe mu myiteguro y’iyi mikino bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa Gatatnu tariki 31 Ukuboza 2021, bakazajya baba Nyamata mu karere ka Bugesera muri Hoteli La Palisse, imyitozo ikazajya ikorerwa kuri sitade Amahoro.

Ikipe y’igihugu ya Guinea igomba gukina n’amavubi yageze I Kigali ku wa 28 Ukuboza 2021, iyi kipe ikaba iri mu myiteguro y’igikombe cya Afurika aho bari mu itsinda B hamwe na Senegal Zimbabwe na Malawi.

Uretse iyi mikino ibiri Amavubi azakina Guinea byari biteganyijwe ko izakina n’ikipe y’igihugu ya Senegal, gusa iyi kipe yaje guhindura ibitekerezo byo kuza gukorera umwiherero mu Rwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW