Bugesera: Bamaze imyaka 10 basaba guhabwa ingurane z’ubutaka bwabo bwangijwe

webmaster webmaster

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera barasaba guhabwa ingurane y’ubutaka bwabo bwangijwe ubwo aho batuye hanyuzwaga umuyoboro w’amashakanyarazi.

Ibiro by’Akarere ka Bugesera

Aba baturage babwiye Radiyo 1 ko mu bihe bitandukanye bizejwe ko bazahabwa ingurane ariko imyaka 10 ikaba ishize bitarashyirwa mu bikorwa.

Umwe yagize ati “Ikibazo cyabaye, bagiye bazana amapoto baciye mu murima, tugategereza amafaranga tugaheba.Hagiye gushira imyaka igera ku icumi.”

Undi nawe yagize ati “Nabonye baza batera amapoto mu isambu yanjye, bantemera ikawa ibiti cumi na bitanu,hari ibiti bya gereveriya 10 byari ku muhanda,bamfatira ishyamba ryanjye bararitema,nanubu riratemwe,muringa zange zirindwi ziratemwa.”

Aba baturage bavuga ko ikibashengura ari ibibanza byabo byangiritse ku buryo nta muntu ushobora kubyubakamo.

Umwe yagize ati “Ibibanza byange biri ku muhanda byaciwemo n’umuyoboro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2010.Ibibanza byangijwe ni Bine bangije,ubu nta mwana wanjye wabona uko yubaka kandi nanjye sinakubaka.Ubwo bambujije uburenganzira ku butaka bwanjye kandi narakodesheje na leta imyaka 99.”

Undi nawe yagize ati “Hari ibibanza twari dufite ku muhanda .Urabona ingaruka biri kutugiraho , iyo ruriya rutsinga rw’amashanyarazi iyo runyura hejuru biba bivuze ko utazahubaka ukundi kuko baba bavuga ko byateza impanuka, tukaba twifuza ko ayo mafaranga aza umuntu akareba ko hari ahandi umuntu yagura ikibanza,akazabona uko yubaka maze agatera imbere.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyara,Sibomana Jean Claude, yavuze ko kuba aba baturage baratinze kubona ingurane babigizemo uruhare gusa akabizeza kuyibona mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Ntabwo ari umubare munini, harimo abishyuwe , abatarishyurwa byatewe n’utubazo twihariye ku muntu aho ugenda ugasanga harimo umuntu wazanye konti, aho kwandika konti ye akazana iy’umugore we,ubwo muri banki bigahita bipfa cyangwa se ugasanga yazanye indangamuntu yazanye yanditse nabi .Ariko nko mubyumweru bitatu bishize abantu bo muri REG baraje abafite ibyo bibazo barabikosoye mu gihe cya vuba biraza gukemuka.”

- Advertisement -

Si ubwa mbere humvikana abaturage basaba guhabwa ingurane ariko hirya no hino mu gihugu haracyagaragara abaturage basaba kuyihabwa.

Ni umukoro kuri Guverinoma mu kureba uburyo ibi bibazo byavugutirwa umuti.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW